MENYA INKOMOKO Y’UMUGANI ‘’ARIMO GISHEGESHA NTAVURA’’

Uyu mugani bawuca iyo babonye ibintu bimeze nabi kubera kirogoya  nibwo bavuga bati ‘’ARIMO GISHEGESHA NTAVURA’’.

Wakomotse kuri Gishegesha cya Bungura mu bi Bungo bya Mukinga(Gitarama) ku ngoma y’umwami  Nyamuheshera ahasaga mu mwaka wa 1600.

Ubwo hariho umugabo Bungura akaba umutoni w’akadasohoka wa Nyamuheshera, bukeye kubera ubwo butoni Nyamuheshera amugira umutware, atwara nduga yose n’amayaga. Ntibyagarukiye aho ibwami bamuha igihango bamugira umupfumu uragura inkoko n’intama.

Kera kabaye umwami araberama (aradwara), imbuto ye bayiha Bungura n’umuhungu we Gishegesha ngo barangure inkoko, abandi ba bapfumu babagirira ishyari ariko Bungura n’umuhungu we biragurira inkoko, barayeza bayiha umwami arayambara.

Amaze kuyambara indwara iramurembya aratanga (arapfa) azungurwa na Gisanura.

Abandi bapfumu bati ‘’ ni Bungura n’umuhunguwe Gishegesha bishe umwami’’.Nuko bagira barahunga bahungira  I Bugesera kwa Nsoro,Kuko bari bazi  kumasha no gutera amacumu, Nsoro arabakunda cyane abagabira ubutware.

 Gisanura wari uzunguye  Nyamuheshera inka ze zigabanwa n’umugabo witwa Mugongo,agabana n’ibya Bungura byose n’inyambo z’ibwami yaragiraga.

Hashize iminsi mike I bwami bakura gicurasi, Mugongo acyura inyambo basanga zarananutse cyane, incuti za Bungura ziboneraho ziti ‘’ Reka zipfe ni mugihe nyirazo wari uzifashe neza  bakamurega ibinyoma ngo niwe wishe nyamuheshera!’’. Gisanura arita mugutwi niko gutegeka abatasi be ngo bajye kumugarura.

Incuti za Bungura zijya kumushaka I Bugesera zigezeyo basanga yarapfuye niko kubwira umuhungu we Gishegesha bati ‘’ ugomba kugaruka mu Rwanda ugasigara mu byaso’’. Gishegesha arabahakanira, bakomeza kubimwumvisha abonye bamurembeje aremera aracika asubira mu Rwanda.

Haciyeho iminsi mike Gisanura ashaka gutera u Bugesera Gishegesha ati ‘ ndabajya imbere mbereke inzira nziza yo gucamo’’. batera Ubugesera banyaga inka zose ntihasigara niyo kubara inkuru.

Bugabo wari umutoni wa  Nsoro amenye ko ari Gishegesha weretse inzira abanyarwanda  niko kuvuga ati’’ koko! Arimo Gishegesha ntavura’’

Kuva icyo gihe na nubu iyo  babonye  ibintu  bijemo kirogoya bakavuga bati ‘’ arimo gishegesha ntavura’’.

Yanditswe na NYANDWI ANANIAS