MENYA INKOMOKO Y’UMUGANI ‘’YAZINDUTSE IYA MARUMBA’’

Uyumugani bawuca iyo babonye umuntu waciyemo ijoro kabiri bimwe bavuga ngo yaritemye,wakomotse kuri Marumba w’I Kageyo mu Kinyaga (Gisenyi) kungoma y’umwami Mutara Semugeshi,ahayinga umwaka wa 1600.

MArumba uwo yari umutezi w’inyamanswa ziribwa n’izitaribwa nk’ Ingwe,Imbogo, Imondo n’izindi,impu za zo akazitura ibwami bimugira umutoni wa Mutara Semugeshi,amugabira abahigi bose bari batuye mu kinyaga,abo bahigi baramuyoboka bakajya bamutura impu na we akazijyana ibwami,mbese biba umuhango we.Bukeye ba bahigi babonye ko bimukijije kandi atakijya mu ishyamba bamugirira ishyari,inyamanswa zagwa mu mitego ya bo bakazitegura impu za zo bakazijyanira ibwami,kugira ngo na bo bamenyekane bazabone uko barega Marumba ibinyoma.Marumba abonye batakimuzanira impu,arahaguruka ajya kurega ibwami,nuko abwira Semugeshi ati:<<abantu duturanye iyo nteze imitego yanjye igafata,banca ruhinga nyuma bakayitegura>>.Semugeshi arabatumiza na bo bariregura bati:<<dufite iyacu mitego iyo inyamanswa ziguyemo turazibaga impu za zo nizo tukuzanira>>.Abacamanza bamaze kumva impande zombi,babaza Marumba ibimenyetso cyangwa abagabo bo kubihamya,abura na kimwe,nuko atsindwa atyo gusa biramurakaza cyane.Bukeye yigira inama yokuzajya abyuka mu gicuku,akazabafatira mu cyuho akabona igihamya,ni uko rimwe bigeze mu gicuku arabaduka ajya mu ishyamba,agezeyo akubitana n’imbogo iramwica,  mu gitondo bahasanga umurambo.

Kuva ubwo rero iyo babonye  uwabyutse mu gicuku cya kare bati:<<YAZINDUTSE IYA MARUMBA>>,babaga bamugereranya na Marumba wazindutse igicuku ngo afate abahemu Imbogo ikamwivugana,imvugo rero iba uruhererekane kugeza n’ubu.

Yanditswe na NYANDWI Ananias na NGABITSINZE Ferdinand