Menya Nyirarugero Dancille wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Ku wa 15 Werurwe 2021, Umukuru w’Igihugu yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, hagaragaramo izina ritamenyerewe mu nzego z’ubuyobozi. Uwo ni Nyirarugero Dancille wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney wagize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Akenshi abashyirwa muri Guverinoma baba basanzwe bafite inshingano mu nzego nkuru z’igihugu cyangwa barigeze kuzigira, ariko kuri iyi inshuro izina Nyirarugero ryatunguranye haba kuri nyiraryo no ku Banyarwanda kuko ntiyigeza aba na meya w’akarere runaka.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yasobanuye byinshi ku buzima bwe n’uko yakiriye inshingano nshya yahawe.

Ni umubyeyi wubakanye n’umugabo bafitanye abana bane, ukunda kuganira n’akanyamuneza kenshi avangamo n’imirongo yo muri Bibiliya cyane ko ari n’Umu-Anglican.

Yize amashuri abanza ku Ishuri ribanza rya Rungu riri mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, akomereza ayisumbuye muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux i Kigali, naho icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza abyiga muri INES-Ruhengeri mu by’ubukungu.

Icyiciro cya Gatatu yacyize muri Kaminuza ya Makerere iba Uganda, yiga n’ikindi [cya gatatu] mu Budage mu bijyanye n’ireme ry’uburezi agisoza mu 2019.

Uyu mubyeyi w’imyaka 54 y’amavuko yatangaje ko yatunguwe cyane no kwinjizwa mu buyobozi, dore ko ari ibintu bitigeze bimuza mu nzozi no kuva mu bwana.

Ati “Byantunguye cyane birananshimisha kubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika angirira icyizere akampa izi nshingano.”

Yavuze ko yumvaga ashobora kuzaba nibura nk’umuyobozi wa kaminuza runaka mu gihe yazaba amaze kugira impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) bitewe n’uko urwego rw’uburezi ari rwo akoramo kuva mu 2009.

Yakomeje ati “Nkurikije uko nkunda uburezi numvaga nshaka kuzabona impamyabumenyi y’ikirenga, nkaba nayobora nka kaminuza runaka.”

Iyo uganira nawe wumva ari umuntu uhorana icyizere kandi utikunda akabifatanya n’umurava, ibintu ahamya ko byamufashije mu buzima bwe aho yagiye anyura hose kuko yakoranaga neza n’abandi.

Ati “Nkunda gukora kandi nkumva nagera kure hashoboka. Ibyo bindemamo umutima wo gukora cyane no gufatanya n’abandi tugashyira hamwe tukaba twagera ku kigamijwe.”

Nyuma yo gushimira Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere cyo kumugira Guverineri, Nyirarugero yamwijeje ko atazamutenguha.

Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira Umukuru w’Igihugu cyacu, Paul Kagame, ku bw’icyizere yangiriye akampa inshingano zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru […] Kuba yangiriye icyizere, nzabikora neza mfatanyije n’abaturage b’iyi ntara.”

Kuva mu 2009, Nyirarugero yakoraga mu rwego rw’uburezi aho yatangiriye muri INES-Ruhengeri ari umwarimu, nyuma y’aho yerekeza mu Ishuri rikuru rya Muhabura Polytechnic aho yigishishije akanaba umuyobozi w’ishami ry’ubukungu.

Intara agiye kuyobora ni nayo yavukiyemo anakuriramo kuko yaboneye izuba mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Ahamya ko kuba ari ahantu azi neza bizamufasha mu miyoborere.

 

Nyirarugero Dancille wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yari asanzwe ari umwarimu muri kaminuza]
@igicumbinews.co.rw