Menya uko bareba amanota y’ibizamini by’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye

Kuri uyu wa mbere nibwo hasohotse amanota y’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye, Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yishimiye kuba umubare w’abana batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri 2019 wariyongereye ukangana na 41, 944 mu gihe mu mwaka wa 2018 ngo hatsinze abana 37,184.

Abanyeshuri barangije ibijyanye n’ubumenyi rusange batsinze ku mpuzandengo y’amanota 89.50% mu gihe abarangije imyuga n’ubumenyingiro batsinze ku mpuzandengo y’amanota 91% ugereranyije n’ikigero cya 95% batsindiyeho mu mwaka wa 2018.

Mu mashuri yagize abana barenze umwe baje mu ba mbere hari irya Cornerstone Leadership Academy, Petit Seminaire Ndera, GS St Aloys Rwamagana na E Sc Byimana, ariko nayo ntabwo yagize abarenze babiri.

Mu banyeshuri bahawe ibihembo bya mudasobwa kubera kuba aba mbere mu burezi rusange, hari Mpano Hervé Raymond, Magambo Aimé Richard, Ishimwe Pacifique, Munezero Bagira Sostène, Umurerwa Djazira, Izanyibuka Yvette.
Hari na Bera Marie Ignite, Iradukunda Moise, Kagabo Emmanuel, Kwihangana Frederic, Ntivuguruzwa Enock, Teta Sheila, Cyuzuzo Martha, Nzamurambaho Jean, Ndayishimiye Gerard, Niyiyegeka Berwa Aimé Noel, Mico Sother, Niyigena Samuel.

Hari n’uwitwa Mpuhwezimana Jean Gabriel, Munezero Aimé Cedrick, Iradukunda Steven, Iriho Subira hamwe na Ishimwe Maxime.

Mu barangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro(Level 5) hari Uwitonze Alex, Nsengiyumva Elias, Nsabimana Kwizera Aimé Serge, Ashimwe Anne Natacha hamwe na Igihozo Emelyne.

Ku bifuza kureba amanota babonye bakoresheje internet bajya ku rubuga rwa REB bagakanda ahanditse ’View exam results’ bagakurikiza amabwiriza.
Ababireba kuri mesaje bandika ijambo S6 bagakurizaho inomero iranga umukandida(nta mwanya bashyira hagati), bakohereza kuri 4891.

@igicumbinews.co.rw