Menya uko byagenze kugirango Kabuga Félicien afatwe naho agiye kuburanishirizwa

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemeje ko Kabuga Félicien umaze imyaka myinshi ashakishwa ngo aryozwe uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi.

Félicien Kabuga w’imyaka 84 afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, icyo gihe sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.

Uretse ibyo ashinjwa ko ari n’umwe mu banyamigabane bashinze radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mbere no mu gihe cya Jenoside.

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemeje ko uyu mugabo yari asanzwe aba mu Bufaransa aho yari yarahinduye imyirondoro ye.

Bukomeza buti “Ku myaka 84, yari yarahinduye imyirondoro, aba mu nzu ya Asnières-sur-Seine mu buryo buteguwe neza, bigizwemo uruhare n’abana be. “

Biteganyijwe ko uyu mugabo azurizwa indege akajyanwa mu Buholandi ahakorera urwego rwasimbuye Urukiko Mpanabyaha bya Arusha (IRMCT).

Uru rwego narwo rwemeje ko Kabuga yafashwe nyuma y’iperereza rihuriweho n’u Bufaransa n’Ubushinjacyaha bwa IRMCT.

Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego, Serge Brammert, yavuze ko ifatwa rya Félicien Kabuga ari nk’igikorwa cyibutsa ko abantu bose bakoze Jenoside bagomba kubiryozwa, nubwo hashize imyaka 26 icyaha bakoze kibayeho.

Yakomeje ati “Ku butabera mpuzamahanga, ifatwa rya Kabuga rigaragaza ko dushobora kugera ku ntego igihe dufite inkunga y’umuryango mpuzamahanga.”

Umushinjacyaha Brammertz yavuze ko Kabuga yafashwe na Polisi y’u Bufaransa nyuma y’igikorwa gikomeye cyo kumushakisha cyajyanye no gusaka mu byerekezo bitandukanye.

Ni igikorwa cyagendeye ku makuru yatanzwe n’inzego nyinshi zirimo izo mu Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, u Buholandi, Autriche, Luxembourg, u Busuwisi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, EUROPOL na INTERPOL, ku buryo ifatwa rya Kabuga rigaragaza umusaruro ushobora kuboneka inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zikoreye hamwe.

Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za Amerika yari yarashyizeho miliyoni 5 z’amadolari ku muntu uzatanga amakuru agafasha mu guta muri yombi buri umwe muri bagera ku icyenda bashakishwa.

Kabuga yari mu bantu batatu bashinjwa uruhare muri Jenoside ku rwego rwa ba ruharwa, byemejwe ko umunsi bafashwe bazaburanishwa na IRMCT. Abandi ni Bizimungu Augustin wari Minisitiri w’Ingabo muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside na Mpiranya Protais wari Umuyobozi w’Umutwe wari ushinzwe kurinda Perezida n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Abandi batanu baramutse bafashwe bakoherezwa mu Rwanda barimo Kayishema Fulgence, Munyarugarama Pheneas, Ndimbati Aloys, Ryandikayo Charles na Sikubwabo Charles.

@igicumbinews.co.rw