Menya uko Coronavirus ihagaze kugeza ubu mu Rwanda

Imibare ya vuba ya Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko abantu bamaze gusangwamo Coronavirus mu Rwanda ari 286, mu bipimo 43 379 byari bimaze gufatwa kugeza kuri uyu wa Kabiri.

Ku nshuro ya kabiri, umubare w’abamaze gukira Coronavirus mu Rwanda ubu uraruta abarwaye, kuko ari 153 ku 133. Ni imibare ubu itanga icyizere, niba atari nk’icyatangiye kubaho ku wa 19 Mata ubwo ku nshuro ya mbere abakize barutaga abakirwaye, mbere y’uko haza amahindura yatewe n’abashoferi b’amakamyo.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri, imibare igaragaza ko aharimo gusangwa Coronavirus hakiri “mu bashoferi bambukiranya imipaka n’abo bahuye nabo”, nk’uko bishimangirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin.

Bitandukanye no mu minsi yashize ubwo humvikanaga ko umuntu wanduye yasanzwe muri ‘quartier’ runaka nk’uko byagenze mu Gatenga cyangwa i Gicumbi, uwanduye akajyanwa mu bitaro n’abo bahuye bagashyirwa mu kato.

Ubu abarimo gusangwamo ubwandu ni abarimo gufatirwa ku mupaka, bagashyirwa mu kato, bagapimwa.

Imibare igaragaza impinduka

Turebye imibare y’uburyo abantu banduye mu minsi 10 ishize, bigaragara neza ko ubwandu bwinshi koko burimo guturuka hanze, hakiyongeraho abantu bake cyane bandura kuko bahuye n’abo binjiye mu gihugu.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bantu 286 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, abantu 191 bayiturukanye mu mahanga, 95 banduzwa n’abo bahuye nabo bafite iyo virus.

Mu minsi icumi ishize habonetse abarwayi 43. Muri abo, abaturukanye iyi ndwara mu mahanga ni abantu 32, banduza abantu 11.

 Tariki 12 Gicurasi 2020 : Habonetse 1 waturutse hanze

 Tariki 11 Gicurasi 2020: Habonetse 1 waturutse hanze

 Tariki 10 Gicurasi 2020: Habonetse 2 bavuye hanze na 2 bahuye n’abanduye

 Tariki 9 Gicurasi 2020: Habonetse 7 bose bavuye hanze

 Tariki 8 Gicurasi 2020: Habonetse 2 bombi bavuye hanze

 Tariki 7 Gicurasi 2020: Habonetse 3 bose bavuye hanze

 Tariki 6 Gicurasi 2020: Habonetse 6 bavuye hanze na 1 bahuye

 Tariki 5 Gicurasi 2020: Nta murwayi wabonetse

 Tariki 4 Gicurasi 2020: Habonetse 1 wavuye hanze na 1 wahuye n’uwanduye

 Tariki 3 Gicurasi 2020: Habonetse 3 bavuye hanze na 1 wahuye n’uwanduye

 Tariki 2 Gicurasi 2020: Habonetse 3 bavuye hanze na 3 bahuye n’abanduye

 Tariki 1 Gicurasi 2020: Habonetse 3 bavuye hanze na 3 bahuye n’abanduye

Ikibazo cy’amakamyo cyavugutiwe umuti

Hashize iminsi ibihugu by’u Rwanda na Uganda, bigaragaza ko ubwandu bushya bwa Coronavirus buri kuboneka cyane mu bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka.

Byatumye u Rwanda rufata ingamba zirimo gushyiraho uburyo abashoferi b’amakamyo baturuka hanze, bajya bagarukira ku mupaka ntibagere mu gihugu, imodoka zabo zigatwarwa n’abandi bakazigeza aho zipakururira. Uwo mwanzuro ntiwishimiwe n’abashoferi bo muri Tanzania kuko bavugaga ko bizongera ikiguzi cy’urugendo, ndetse bakumva batizeye umuntu bahaye imodoka yabo.

Inama nyunguranabitekerezo yahuje Abakuru b’ibihugu bigize EAC kuri uyu wa Kabiri, yanzuye ko hashyirwaho uburyo bwo gutanga ibyangombwa by’abapimwe Coronavirus, no gusangira ibyavuye mu bizamini by’abapimwe.

Umwanzuro ukomeye ni uko abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka bagiye kujya bapimwa Coronavirus mbere y’uko bahaguruka aho batangirira urugendo, kandi bigakorwa buri byumweru bibiri. Ni ibikorwa bizajya bitangirwa raporo ku bakuru b’ibihugu.

Ni icyemezo cyitezweho kugabanya umubare w’ubwandu bwari bukomeje gukwirakwizwa n’abashoferi.

Twitege iki mu minsi mike iri imbere?

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata ni yo yemeje ukoroshywa kw’ibihe byo kuguma mu rugo, imirimo imwe irafungurwa, abakozi bemererwa gusubira mu kazi ariko bagakora ari bake, aho bishoboka bagakoresha ikoranabuhanga bari mu rugo, bidasabye ko bakora ingendo.

Ni ibyemezo byashyizwe mu bikorwa guhera ku wa 4 Gicurasi, ndetse izi ngamba zigomba gushyirwa mu bikorwa kugeza ku Cyumweru tariki 17.

Hazamenyekana niba bitewe n’umusaruro wabonetse, ingamba ziriho zongererwa igihe, niba hari ibindi bikorwa bikomorerwa, cyangwa niba umusaruro udashimishije – bitewe n’ibishobora kuba mu minsi isigaye – Guma Mu Rugo ikaba yakongera gutekerezwaho.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel aheruka kuvuga ko igihe cyatanzwe ngo abantu basubire mu mirimo bakwiye kucyitwararikamo, ku buryo ibikorwa bizakomeza kugenda bifungurwa, ari nako abantu bashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki no kwambara udupfukamunwa n’amazuru.

Avuga ko abantu bakomeje kubahiriza amabwiriza nta kabuza u Rwanda ruzatsinda iki cyorezo, ariko habayeho kwirara gato, byafata indi ntera. Avuga ko mu mahanga iki cyorezo gikomeje kwica abantu, ku buryo abaturarwanda badakwiriye gutegereza ko kigira abo gihitana ngo babone kwemera ko gikaze.

Ati “Ahubwo imibare ibaye mibi, n’ingamba zafashwe zo kugira ibirekurwa zakongera zigasubirwamo, hagafatwa izindi ngamba zikaze. Ni ukuvuga rero ko abantu bakwiye gushyira mu gaciro, bakirinda icyatuma imibare yacu iba mibi, haboneka abantu benshi banduye, ahubwo tukagenda tubagabanya buhoro buhoro, abarwaye bagakira, kugeza igihe icyorezo kizarangira.”

Kugeza ubu nubwo serivisi zimwe zafunguwe, abantu basabwa kuba batakiri mu nzira hagati ya saa mbili z’ijoro na saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Amashuri arafunzwe kugeza muri Nzeri, insengero zirafunzwe kimwe n’utubari, moto ntizemerewe gutwara abagenzi n’ingendo zambukiranya Intara zirabujijwe, ahantu hakorerwa siporo n’imyidagaduro naho kugeza ubu harafunzwe.

@igicumbinews.co.rw