Menya uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo ya 2019/2020

Ku ifoto ni ibiro by’Akarere ka Nyaruguru

Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019/20 n’amanota 84% gakurikiwe n’aka Huye na Rwamagana nka dutatu twa mbere mu gihe Nyabihu, Karongi na Rusizi aritwo twa nyuma.

Gutangaza uko uturere twakurikiranye byamurikiwe Umukuru w’Igihugu mu muhango wabereye muri Epic Hotel i Nyagatare kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko iki gikorwa cyari cyasubitswe umwaka ushize kugira ngo havugururwe ibiba bikubiye mu mihigo.

Ubwo yamurikaga uko imihigo ya 2019/2020 yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu mihigo y’umwaka wa 2020/2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko mu rwego rw’Intara, Uburasirazirazuba bwaje ku isonga, bukurikirwa n’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, Amajyaruguru mu gihe Uburengerazuba aribwo bwaje ku mwanya wa nyuma.

Uturere dutatu twa mbere muri uyu mwaka ni Nyaruguru yagize amanota 84%, Huye yagize 82.8% na Rwamagana yagize 82,4%. Rusizi yabaye iya nyuma yagize amanota 50%.

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko imihigo ya 2019/20 yitaye ku mahame arimo ko buri mwaka hazajya hasuzumwa ibyagezweho, hanyuma buri myaka itatu hagasuzumwa ibyakorewe abaturage.

Ikindi ni uko imihigo igomba kuzajya ugerwaho 100%, utagezweho ugahabwa amanota angana na 0% kuko nta muhigo w’igice ugomba kubaho. Aha ni urugero rw’imihigo ijyanye no kubaka ibikorwa remezo nk’amavuriro n’ibindi.

Gusa hari imihigo imwe n’imwe igomba kuzajya ihabwa amanota nubwo itaba yarangiye, aha yatanze urugero nk’ujyanye n’ubwitabire bw’abaturage mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza.

Muri uyu mwaka, imihigo yasinywe n’abayobozi, izita cyane ku kuzahura ubukungu bw’igihugu bwahutajwe n’icyorezo cya Coronavirus cyasize abanyarwanda benshi mu bukene.

Kugera muri Gashyantare uyu mwaka, abadafite akazi bari 13,1% ariko kubera ingamba zo kurwanya COVID-19, uyu mubare wariyongereye cyane ku buryo muri Gicurasi uyu mubare watumbagiye ukagera kuri 22,1%. Ubwo ingamba zagendaga zoroshywa, uyu mubare waragabanutse, aho muri Nyakanga babaye 16%.

Uko uturere 30 twakurikiranye mu kwesa imihigo

1. Nyaruguru
2. Huye
3. Rwamagana
4. Gisagara
5. Nyanza
6. Nyamasheke
7. Ngoma
8. Kicukiro
9. Gasabo
10. Kirehe
11. Kayonza
12. Kamonyi
13. Nyagatare
14. Gicumbi
15. Bugesera
16. Gatsibo
17. Ruhango
18. Rubavu
19. Burera
20. Nyamagabe
21. Rutsiro
22. Nyarugenge
23. Rulindo
24. Ngororero
25. Muhanga
26. Gakenke
27. Musanze
28. Nyabihu
29. Karongi
30. Rusizi

@igicumbinews.co.rw