Menya uko wakwirinda inkongi y’umuriro

U Rwanda ni igihugu gikataje mu iterambere, muri iryo terambere abanyagihugu barimo kurushaho guhabwa ingufu zituruka ku mashanyarazi. Mu mwaka wa 2017 Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) yavugaga ko abanyarwanda bafite umuriro w’amashanyarazi banganaga na 45%, umuhigo wari uko mu mwaka wa 2018/2019 uzarangira abanyarwanda bafite amashanyarazi bazaba bangana na 51%, akaba ari nako bineze ubu.

Mu mwaka wa 2018/2019 REG (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu) cyavuze ko kizatanga amashanyarazi ku ngo nshyashya zigera ku bihumbi 134, 778 bicishijwe ku muyoboro mugari, hakiyongeraho ingo nshyashya ibihumbi 68, 980 zizahabwa ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Abahanga bavuga ko bimwe mu bituma igihugu kibasha gutera imbere byihuse ari ukuba gifite amashanyarazi ahagije hirya no hino mu gihugu, aba bahanga kandi banavuga ko iyo ingufu zituruka ku muriro w’amashanyarazi zikoreshejwe nabi zishobora guteza ibibazo bikomeye bikaba byasubiza inyuma iterambere.

Gukoreshwa nabi bavuga ni uburyo umuriro ukoreshwa, uko ushyirwa mu mazu, ibikoresho byifashishwa mu kuwushyira mu nyubako, ubumenyi n’ubushobozi mu gushyira uwo muriro mu nzu n’ibindi bitandukanye. Iyo bikozwe nabi bishobora guteza impanuka hakangirika byinshi ndetse n’ubuzima bw’abantu bukaba bwahasigara.

Aha niho Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi(FRB) ihora ikora ibishoboka byose igakangurira ndetse igatanga ubumenyi bw’ibanze ku byiciro bitandukanye by’abanyarwanda ku kwirinda ibyago by’inkongi yaterwa no kudakoresha neza ibikoresho by’amashanyarazi, uko bakwirinda inkongi z’umuriro, n’uko bakwitabara igihe zabaye. Polisi kandi ibakangurira gutunga bimwe mu bikoresho bakwifashisha mu kuzimya inkongi igihe zabaye. Ariko ikiruta ibindi polisi ikangurira abanyarwanda kwirinda ikintu cyose cyateza inkongi nk’uko mu Kinyarwanda bavuga ko kwirinda biruta kwivuza.

Abanyarwanda bagaragarizwa ko inkongi z’umuriro ziterwa n’ibintu bitandukanye harimo gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge birimo insinga z’amashanyarazi, uburangare mu gukoresha bimwe mu bikoresho bikoresha amashanyarazi nk’ amashyiga atekerwaho, ipasi, gukoresha Gaze mu buryo budakwiriye n’ibindi.

Ni muri urwo rwego ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi ryateguye amahugurwa y’ibanze mu gihugu hose nko mu bigo bya leta n’ibyigenga, ahantu hahurira abantu benshi, mu mazu y’ubucuruzi, mu bigo by’amashuri kugirango abaturage bagire ubumenyi bw’ibanze mu kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro.

Bimwe mubyo abaturage basabwa gukora harimo kubuza abana gukinisha bimwe mu bikoresho by’amashanyarazi, gukangurira abantu kujya bibuka gucomokora ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi igihe bitarimo gukoreshwa, kugura ibikoresho by’amashanyarazi byujuje ubuziranenge, gucika ku ngeso mbi yo kwiba umuriro w’amashanyarazi ndetse no kwirinda gukoresha amashanyarazi abantu batabisobanukiwe kandi badakora mu kigo gikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu n’ibindi.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police(ACP) Jean Baptiste Seminega avuga ko kurwanya inkongi z’umuriro bitareba Polisi y’u Rwanda gusa ahubwo umuturage akwiye kumva ko nawe afite uruhare mu kurwanya inkongi z’umuriro. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ibahugura bakagira ubumenyi bw’ibanze mu kurwanya no kwirinda inkongi z’umuriro ndetse bagasabwa gutunga bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi igihe yabaye.

ACP Seminega yagize ati: ”Umuturage akwiye kumva ko afite uruhare mu kurwanya inkongi y’umuriro akoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge, bashyira amashanyarazi mu nyubako zabo mu buryo bukwiye (installation), yirinda gutekera aharara abantu kuko ibyo byose bishobora guteza inkongi.”
ACP Seminega akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema guha abanyarwanda ubumenyi bw’ibanze bwabafasha kwitabara igihe bahuye n’inkongi y’umuriro yoroheje wenda Polisi y’u Rwanda ikabatabara habaye inkongi ikomeye cyane cyangwa igihe itarabageraho nabo bakaba birwanaho.
Usibye inkongi zituruka ku ngufu z’amashanyarazi kuko akenshi nizo ziba zifite imbaraga nyinshi kandi zikangiza byinshi, hari n’ibindi abanyarwanda bakangurirwa kugiraho ubumenyi mu kubikoresha. Twavuga nk’imikoreshereze ya Gaze, muri iki gihe mu rwego rwo kurengera ibidukikije abanyarwanda barakangurirwa gutekera ku mashyiga ya Gaze, ubu buryo nabwo byagaragaye ko iyo bukoreshejwe nabi buteza inkongi z’umuriro.

Abanyarwanda basabwa kwitwararika mu gihe bakoresha gaze, bakerekwa imikoreshereze yayo n’uko babyifatamo igihe igiye guteza inkongi, bakangurirwa kuyizimya neza mu gihe barangije kuyikoresha ndetse bagashaka utwuma tureha umwuka wayo, utwo twuma tukaba twahita dutahura ko igiye guteza impanuka.

Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2019 kugera muri Nyakanga mu gihugu hose habaye inkongi z’umuriro 56, zahitanye abantu barindwi(7) hakomereka babiri(2), inyinshi muri izo nkongi zabereye mu mujyi wa Kigali. Ni mu gihe umwaka ushize wa 2018 kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga mu gihugu cyose habaye inkongi z’umuriro 72. Imiturire idakurikije igishushanyo mbonera cyane cyane mu mijyi, ni imbogamizi kuri polisi y’ u Rwanda kuko hari ubwo bigorana kugera ahabereye impanuka y’inkongi y’umuriro.

Iterambere ntirigomba kuba intandaro yo kutubuza ubuzima bwacu cyangwa ngo ritwangirize imitungo, niyo mpamvu buri munyarwanda akwiye kugira ubumenyi bw’ibanze mu kwirinda inkongi z’umuriro ndetse akamenya uko yakwitabara igihe iyo mpanuka ibaye. Buri muturarwanda asabwa gutunga ibikoresho by’ibanze yakwifashisha azimya umuriro igihe Polisi y’u Rwanda itaramugeraho ngo imutabare.

Abantu kandi barakangurirwa kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo Polisi nayo itabare vuba hagire ibirokoka. Mu gihe waba uhuye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro wahamagara imirongo ya Polisi itishyuzwa ariyo 111, 112 cyangwa 0788311120.

@igicumbinews.co.rw