Menya uko wareba amanota y’abanyeshuri yatangajwe na REB

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019 kuri Minisiteri y’uburezi ni bwo hatangajwe amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange Tronc Commun ndetse n’ay’abize mu mashuri nderabarezi.

REB yabanje gushyikiriza amanota Minisiteri y’Uburezi ngo iyatangaze ku mugaragaro mu rwego rwo kumurika umusaruro wavuye mu byo abana bamaze imyaka itandatu biga ku barangije amashuri abanza ndetse n’abamaze imyaka itatu biga ikiciro rusange (Tronc Commun), ndetse n’abize muri TTC , bakaba bari barakoze ibizamini bisoza ibi byiciro byombi mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

Atangaza ku mugaragaro aya manota, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Isaac Munyakazi yavuze ko ku nshuro ya mbere mu Rwanda, amanota yasohokanye n’ibigo abana bazigaho ku bagiye mu mwaka wa mbere no mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Bitandukanye n’indi myaka yatambutse, uyu mwaka , buri munyeshuri azajya areba amanota yagize mu bizami bya Leta 2019, kandi ahite abona n’ikigo azajya kwigaho.

Mu ijambo rye, Isaac Munyakazi yashimiye ababyeyi bagize uruhare mu gufasha abana ngo bige neza ndetse anashimira byimazeyo abarimu babaye hafi aba bana.

Umwana wabaye uwa mbere mu mashuri abanza ku rwego rw’igihugu yitwa Humura Hervais akaba arangije mu ishuri ryitwa Wisdom i Musanze.
Niyubahwe Uwacu Anick ni we ubaye uwa kabiri akaba arangije muri Nyamata Bright School mu karere ka Bugesera.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye uwabaye uwa mbere ni Mucyo Salvis wiga mu Ishuri ry’ubumenyi rya Byimana akurikirwa na Gashugi Muhimpundu Adeline urangije muri Lycee Notre Dame de Citeaux i Kigali.

Mu nderabarezi hakoze abanyeshuri 4 251, abatsinze mu cyiciro cya mbere ni 25.7%. Uwabaye uwa mbere ni Epreve Joselyne wigaga TTC ya Rusizi, uwa kabiri ni Nishimwe Esron wo muri TTC Mururu na yo y’i Rusizi, uwa gatatu ni Igiraneza Divine wo muri TTC Mwezi ya Nyamasheke.

Abana bahize abandi mu mitsindire y’ibizami bya Leta 2019, bakaba bashyikirijwe Laptops zo kubafasha kwiga neza mu byiciro biri imbere.
Muri uyu mwaka abanyeshuri bose bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza ni 286, 721 ( 131, 748 bari abakobwa) mu gihe muri 2018 bari 225, 578. Bivuze ko biyongereyeho 31,143, bangana na 12.2%.

Ni mu gihe mu Cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abakoze ikizamini muri uyu mwaka ari 115, 417 ( 63, 224 bari abakobwa) , mu gihe muri 2018 bari 99,898. Bivuze ko hiyongereyeho 15,519, bingana na 15.5%.

Abashaka kureba amanota n’ikigo bazigaho kuri intermet banyura ku rubuga rwa REB :www.reb.rw bagakurikiza amabwiriza.

Ushobora no gukoresha telefoni igendanwa ukandika S3 ku biga muri Tronc Commun na P6 ku b’amashuri abanza, ugashyiraho kode yawe hanyuma ukohereza kuri 4891.

Ingengabihe ya Mineduc y’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye wa 2020 igaragaza ko uzatangira ku wa 6 Mutarama.

@igicumbinews.co.rw