Messi yegukanye Ballon d’Or ya 6

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona ukomoka muri Argentine, Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ya 6 ahigitse umuholandi Virgil Van Dijk, Cristiano Ronaldo na Sadio Mane bari bageze mu cyiciro cya nyuma.

Ibi bihembo bitegurwa na France Football byatangwaga ku nshuro ya 64, byaberaga mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2019.
Abakinnyi bagera kuri 30 nibo bari batoranyijwe guhatanira iki gihembo, ababkinnyi bane aribo Lionel Messi, Cristiano Ronaldo, Virgil Van Dijk ndetse na Sadio Mane nibo bageze ku cyiciro cya nyuma.

Lionel Messi na Cristiano bakaba bari bafite iki gihembo inshuro 5 buri umwe, kuri iyi nshuro Cristiano Ronaldo ntabwo yigeze yitabira uyu muhango.
Lionel Messi waherukaga kwegukana iki gihembo muri 2015 yaje kugitwara ahigitetse bagenzi be. Van Dijk niwe wabaye uwa 2, Cristiano Ronaldo aba uwa 3 mu gihe Sadio Mane yabaye uwa 4.

Uko abandi bakinnyi bagiye bakurkirana, Mohammed Salah yabaye uwa 5, Kylian Mbappe uwa 6, Alisson, umunya-Brazil ufatira Liverpool yabaye uwa 7 anegukana igihembo cy’umunyezamu mwiza, Robert Lewandowski ukomoka muri Poland akaba akinira Bayern Munichen aba uwa 8.

Messi yegukanye Ballon d’Or nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2018-2019 yegukanye igikombe cya shampiyona muri Espagne atsinze n’ibitego 36, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Cahampions League aho yatsinze 12, yabaye umukinnyi mwiza wa FIFA, yanegukanye ‘Golden Shoe’ ihabwa uwatsinze ibitego byinshi ku mugabane w’u Burayi.

Mu bindi bihembo byatanzwe, umunyamerikakazi, Megan Rapinoe mu bagore niwe wegukanye Ballon d’Or.
Igihembo cya Kopa Trophy, ni igihembo gihabwa umukinnyi utarengeje imyaka 21, cyegukanye na Matthijs De Ligt, myugariro w’umuholandi ukinira Juventus yo mu Butaliyani.

@igicumbinews.co.rw