Meteo Rwanda iraburira abahinzi n’aborozi ko muri Kanama hagiye kugwa imvura nke

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko Kanama 2020 izarangwa n’imvura nke bikazatuma ubuhehere bw’ubutaka, amazi ndetse n’ubwatsi bw’amatungo bigabanuka kurusha uko byagenze mu kwezi gushize.

Muri Nyakanga ubuhehere bw’ubutaka bwagabanutse cyane biturutse ku zuba ryaranze uko kwezi.

Meteo Rwanda yatangaje ko ubuhehere bw’ubutaka bukazakomeza kugabanuka cyane kubera izuba no kugabanuka kw’ibicu mu kirere muri uku kwezi.

Biteganyijwe ko muri rusange uku kwezi kuzarangwa n’imvura iri ku kigero cya milimetero ziri hagati ya 0 na 50.

Mu Turere twa Rubavu, Musanze n’ibice bihana imbibi n’Uturere twa Rutsiro, Burera na Nyabihu no mu Ishyamba rya Nyungwe hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50.

Mu bice bisigaye byegereye Nyungwe no mu bice bya ruguru by’Intara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30.

Mu majyepfo y’Intara y’Iburasirazuba ndetse no mu gice cy’Amayaga hateganyijwe imvura iri munsi ya milimetero 5 mu gihe ahasigaye hose hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 5 na 20.

Meteo Rwanda igaragaza ko urebeye ku bipimo byo muri Mata uyu mwaka, bigaragara ko ari ibipimo biri hasi cyane. Muri uko kwezi hari hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 320-400 mu Turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza no mu duce duto tuhegereye two muri Gatsibo, Rwamagana na Bugesera.

Ni mu gihe mu turere two hagati mu gihugu guhera mu Majyaruguru kugera mu Majyepfo hari hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 400-500. Intara y’Uburengerazuba yose hamwe n’ibice binini by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru yari milimetero 500-600.

Meteo yatangaje ko ‘Imvura iteganyijwe izagwa ukwezi kose mu Ntara y’Iburengerazuba ahegereye ikiyaga cya Kivu ndetse no mu ishyamba rya Nyungwe bitewe n’imiterere yaho.

Mu bice by’Amajyaruguru, imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cya Kanama ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cya ruguru cy’Isi rizaba ryatangiye kumanuka risatira akarere u Rwanda ruherereyemo’.

Ikirere nikigenda uko biteganyijwe bizatuma umusaruro w’ibikomoka ku bihingwa no ku matungo ugabanuka ndetse n’igabanuka ry’amazi cyane cyane mu Burasirazuba, Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo cyane mu gice cy’Amayaga.

Mu bihe nk’ibyo bifite imvura nke Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishishikariza aborozi guhunika ubwatsi n’abahinzi bagakoresha kuvomerera aho gutegereza ko bazahinga imvura yaguye.

@igicumbinews.co.rw

About The Author