Meteo Rwanda iraburira abanyarwanda ko hagiye kugwa imvura nyinshi itari isanzwe mu gihe cy’itumba

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kiratangaza ko ahenshi mu gihugu amezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi azwi nk’igihe cy’Itumba, azarangwa n’imvura iri hejuru y’isanzwe igwa muri icyo gihe.
Meteo Rwanda itangaza ko izo mpinduka zizaterwa n’uko ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari cyane cyane iya Pasifika buri hejuru muri iyi minsi, icyakora ngo bukazagenda bugabanuka uko iminsi ishira.

Mu turere twa Ngoma, Kayonza, Kirehe, igice gito cy’Akarere ka Rwamagana ndetse n’igice gito cy’Akarere ka Bugesera byombi bihana imbibi n’Akarere ka Ngoma hateganyijwe imvura izaba iri hagati ya milimetero 320 na 400.

Mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali, Uturere tw’Intara y’Amajyepfo havuyemo Akarere ka Nyamagabe n’igice cy’Akarere ka Nyaruguru gihana imbibi n’Akarere ka Gisagara na Huye, hateganyijwe imvura izaba iri hagati ya milimetero 400 na 500.

Bikazaba ari nako bimeze mu turere twa Nyagatare, Gatsibo n’igice cy’Akarere ka Rwamagana na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba
Ni mu gihe mu turere twose tugize Intara y’Iburengerazuba, Akarere ka Nyamagabe n’igice cy’Akarere ka Nyaruguru gihana imbibi n’Akarere ka Rusizi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600.

Iri teganyagihe ryerekanye ko imvura izagwa idasanzwe nyuma y’uko kuva mu mpera za 2019 u Rwanda rwaranzwe n’imvura nyinshi yangije byinshi igatwara n’ubuzima bw’abantu.
Mu ijoro ryo kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2019 nibwo imvura nyinshi yaraye igwa ihitana abantu 12, isenya inzu 113 yangiza hegitari 49 zari zihinzeho imyaka.

Ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare no ku wa Mbere tariki 3 Gashyantare 2020 nabwo haguye indi mvura nyinshi yahitanye abantu 19 barimo n’umuryango wo mu Karere ka Gasabo w’abantu barindwi bose bahasize ubuzima.

Iyo mvura yakomerekeje abandi umunani inzu 98 zirasenyuka naho 21 zirangirika. Iyo mvura yose kandi niko yagiye yangiza inganda z’amazi.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi rivuga ko icyo kigo gishingiye kuri iryo teganyagihe gisaba inzego zose za Leta, Imiryango itari iya leta, n’Abaturarwanda bose ko gufata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda no gukumira ibiza, kwirinda no gukumira indwara, kubungabunga ibidukikije, gufata neza imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Abakora imirimo itandukanye irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo, ubuzima, ubucuruzi, n’ubushakashatsi basabwa kwegera impuguke zo mu nzego bakorana kugira ngo zibagire inama z’uburyo bwiza bwo gukoresha iteganyagihe ry’itumba mu mirimo yabo ya buri munsi.’

@igicumbinews.co.rw