Michael Sarpong yasinyiye Young Africans

Hari hashize iminsi myinshi amakuru acicikana ko ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania yamaze kumvikana na rutahizamu Michael Sarpong ukomoka mu gihugu cya Ghana, gusa amakuru agezweho kuri ubu ni uko uyu mukinnyi yamaze gusinyira mukeba wa Simba ari we Young Africans.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2020 nibwo rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Tanzaniya kunoza amasezerano na Young Africans, ikipe ikunzwe muri iki gihugu.

Ibi byaje nyuma y’uko gahunda yo kwerekeza muri mukeba Simba Sports Club idakunze kuri Michael Sarpong.

Nk’uko tubikesha igitangazamakuru Infosport.rw Michael Sarpong kuri ubu yamaze gusinyana amasezerano na Young Africans aho yahawe miliyoni 50 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda ndetse n’umushahara wa miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi maze asinyira ikipe ya Young Africans.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 y’amavuko, yageze mu ikipe ya Rayon Sports tariki 2 Ukwakira 2018, ayivamo tariki 23 Mata 2020 nyuma y’amagambo yatangaje tariki ya 21 Mata 2020 avuga ko Perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate, adakwiriye kuyobora ikipe y’ubukombe nka Rayon Sports, nyuma y’uko iyi kipe yari yahagaritse amasezerano y’abakozi bayo kubera icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi.

Abafana ba Yanga bishimiye Sarpong
Abafana ba Yanga bishimiye Sarpong

Uyu mukinnyi nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, amakipe atandukanye yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yaramwifuje ngo amusinyishe. Simba Sports Club ni yo yari ku isonga mu makipe yamwifuzaga, ndetse bikaba byaravugwaga ko yamaze kumvikana na yo aho yagombaga kumugura agera kuri miliyoni 85 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Michael Sarpong yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sports aho yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 muri uyu mwaka w’imikino akaba yarasoje shampiyona atsinze ibitego 16.

@igicumbinews.co.rw