Mico The Best yajyanywe kwa muganga igitaraganya

Mu gitondo Cyo kuri uyu munsi umuhanzi Mico The Best yarwaye bitunguranye ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya, ibyatumye ahita asubika ibikorwa bye byo kwamamaza indirimbo ye nshya yitwa ‘Amabiya’.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Kamena 2021, IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye amakuru y’uko uyu muhanzi yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye.




Akigera kwa muganga, Mico the Best yasanzwemo umunaniro ukabije asabwa n’abaganga guhagarika gahunda zose yari afite zo kuzenguruka mu bitangazamakuru no gufata umwanya uhagije akaruhuka.

Uhujimfura Claude ureberera inyungu z’abahanzi bakorera umuziki wabo muri KIKAC Music, yavuze ko uyu muhanzi yafashwe n’uburwayi mu ijoro ryo kuri uyu wa 22-23 Kamena 2021 aza kujyanwa kwa muganga mu gitondo cya kare.




Ati “Ejo twiririrwanye yari ameze neza. Yakoze ibiganiro n’abanyamakuru batandukanye ataha ari muzima, twatunguwe n’uko mu gitondo cya kare twamenye ko arembye ndetse akeneye kujya kwa muganga byihutirwa.”

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Mico the Best yari akitabwaho n’abaganga, gusa amakuru akavuga ko yatangiye kumera neza ku buryo igihe icyo aricyo cyose yataha akajya kwitabwaho ari mu rugo.

Mico The Best yari arimbanyije ibikorwa byo kuzenguruka mu bitangazamakuru amenyekanisha indirimbo ye nshya ‘Amabiya’.

Ibi byatumye abareberera inyungu ze bahita basohora itangazo risubika ibiganiro byose uyu muhanzi yagombaga gukora muri iyi minsi.

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, yakoze indirimbo zinyuranye zatumye yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

@igicumbinews.co.rw