Mico The Best yatereye ivi umukunzi we
Umuhanzi Mico The Best yatereye ivi umukunzi we witwa Clarisse, amwambika impeta, amwezaza ko bazabana akaramata.
Amakuru Igicumbi News yamenye nuko uyu muhango wabaye ejo hashize, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, Tariki 04 Nyakanga 2021.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Mico The Best abyutse ashyira amafoto y’ibi birori kuri Instagram ye. Ayaherekesha amagambo y’imitoma ari mu rurimi ry’icyongereza. Agira ati: “Reka tube umwe mu buzima bwacu bwose dusigaje ku isi, Ndabikwijeje guhera uyu munsi twemeranyijweho ko tuzabana, ndetse kuva bwa mbere duhura, nari mbizi ko nshaka ko tuzabana ibihe byose, ubuziraherezo. Urakoze kuvuga yego”.
Nyuma y’ubu butumwa abenshi bagiye bamushimira, bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo atangiye.
Mico The Best ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, muri iyi minsi, aho afite indirimbo zitandukanye zikunzwe zirimo, Igare, Umunamba, Ubunyunyusi ndetse n’iyo aherutse gushyira hanze yitwa Amabiya.
BIZIMANA Desire/Igicumbi NewsÂ
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: