MIFOTRA yemeje ko kuri uyu wa mbere ari umunsi w’ikiruhuko

 

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020 ari Umunsi w’Ikiruhuko, kubera ko Umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya wahuriranye n’impera z’icyumweru (wabaye ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020).

Minisitiri w
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

MIFOTRA ivuga ko yatangaje ikiruhuko kuri uyu wa Mbere, hashingiwe ku Iteka rya Perezida No 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange mu Rwanda.

@igicumbinews.co.rw