Mike Tyson yabuze uwo aha Miliyoni 10$ akamurongorera umukobwa

Mike Tyson wamamaye mu mukino w’iteramakofe ku Isi, akomeje kubura uwarongora umukobwa we w’imyaka 30 Mikey Lorna Tyson, kugeza ubwo yanamushyiriyeho miliyoni 10 z’Amadolari y’Amerika nk’igihembo ku mugabo umugira umugore we.

Mikey Lorna Tyson, umukobwa w’imfura w’icyamamare Mike Tyson, kuri ubu ufite imyaka 30 y’amavuko, akomeje kubura umugabo wamurongora, nubwo se ntako atagize ngo amufashe kubona umukunzi.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakazwa amakuru ko Mike Tyson yashyizeho agahimbazamushyi ka miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika ku musore wese uzarongora uyu mukobwa we upima ibiro 150, gusa ngo kugeza na nubu ako kayabo kabuze ugatwara.

Mu minsi ishize nibwo nanone ikinyamakuru Maravi Post cyandikirwa mu mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyanditse kivuga ko Mike Tyson yagiye kenshi yibaza impamvu atajya abona abasore mu rugo rwe, nyuma ngo ni bwo yaganirije umukobwa we nuko amubwira ko afite ikibazo cyo kubura umusore bakundana. Kuva icyo gihe nibwo se yahise afata icyemezo cyo kumufasha uko ashoboye.

N’ubwo Mike Tyson ataragira icyo atangaza ku bijyanye n’umukobwa we, bivugwa ko ukuntu akeneye umukwe cyane ashobora no kongera ayo mafaranga ariko umukobwa we agashyingirwa.

@igicumbinews.co.rw