MINALOC yanyomoje ibihuha bivuga ko uturere tugiye kugirwa 10

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), yamaganye ibihuha bimaze iminsi bisakazwa ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko hagiye kuba amavugurura mu nzego z’ibanze azasiga uturere tugize u Rwanda tuva kuri 30 tukagenda duhuzwa tukagera ku 10.

Mu ubutumwa MINALOC yacishije kuri Twitter, yasabye abaturarwanda kudaha agaciro ibi bihuha kandi ivuga ko nta mavugurura arimo guteganywa mu nzego z’ibanze.

Iti; “Hari amakuru y’IBIHUHA amaze iminsi ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ko hateganijwe ivugururwa ry’Inzego z’Ibanze – ntimuyahe agaciro aho muyabona hose kuko nta shingiro afite. Ntavugururwa ririmo gukorwa cyangwa riteganijwe gukorwa mu Inzego z’Ibanze”.

Si ubwa mbere hasohoka amakuru y’ibihuha avuga ko uturere tugiye kugabanywa kuko umwaka ushize nabwo byarasohotse, icyo gihe MINALOC yahise ibinyomoza.

@igicumbinews.co.rw 



About The Author