Minaloc yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kudahoza abaturage mu nama zibabuza gukora

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kuri uyu wa Mbere yasohoye itangazo risaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze kudakoresha inama z’abaturage mu masaha ya mbere ya saa sita kuko bituma batabona umwanya wo guhinga kandi ari igihe cyabyo.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka rivuga ko byagaragaye ko mu midugudu hategurwa inama nyinshi zaba iza Leta n’iz’abigenga zigatumirwamo abaturage kandi mu masaha ya mu gitondo.

Izi nama ngo zituma abaturage batitabira imirimo yabo ya mu gitondo harimo n’ihinga bityo bikabadindiza.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye ubuyobozi bw’ibanze kujya bukoresha inama nyuma ya saa sita kugira ngo amasaha ya mbere ya saa sita aharirwe ibikorwa biteza abaturage imbere.

@igicumbinews.co.rw