Minaloc yashyizeho amasaha utubari tutagomba kurenza dufunguye

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020 Utubari two mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi tuzajya dufunga saa tatu z’ijoro naho utwo mu cyaro tugafunga saa moya zuzuye.

Itangazo Minaloc yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa rivuga ko mu rwego rwo kwirinda coronavirus “Guhera uyu munsi, utubari two mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi yo mu Turere tuzajya dufunga saa tatu z’ijoro (21h00) naho utwo mu cyaro dufunge saa moya z’ijoro (19h00).”

Ryibutsa ko ibikorwa by’amasengesho bibujijwe mu nsengero ndetse no kuba abantu babyimurira ahandi.
Rigira riti “Birabujijwe kwimurira ibikorwa [by’amasengesho] ahatarabugenewe aho ariho hose nko mu byumba by’amasengesho guteranira mu ngo cyangwa mu buvumo.”

Minaloc irasaba abantu kongera imbaraga mu kugira isuku ku mubiri cyane gukaraba intoki kenshi; mu ngo, mu masoko, muri za gare, restaurant n’utubari.

Inzego z’ibanze zasabwe gukomeza kwigisha abaturage guhindura imyitwarire yatuma u Rwanda rudatsinda coronavirus.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iheruka gutangaza ku wa 19 Werurwe 2020 yagaragaza ko uretse abantu 11 banduye iki cyorezo mbere, umunsi w’ejo warangiye nta muntu mushya wanduye Coronavirus. 

@igicumbinews.co.rw