MINALOC yavuze ku bihuha bivuga ko uturere tugiye kuba 10

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yanyomoje amakuru yavugaga ko mu Rwanda hagiye kuba amavugurura azasiga habayeho ihuzwa ry’uturere tukava kuri 30 tugasigara ari 10.

Nyuma yo kubona ko aya makuru akomeje gucicikana, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibinyujije kuri twitter yasabye Abanyarwanda kutayaha agaciro.

Ati: “Turabasaba kudaha agaciro igihuha kibeshya ko hagiye kubaho amavugurura yo kugabanya Uturere.”

Aya makuru yakwirakwizwaga hari nk’aho yavugaga ko uturere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe tuzahuzwa tukitwa Akarere ka Bugesera, naho uturere twa Rusizi,Nyamasheke na Karongi tugahuzwa natwo tukitwa Akarere ka Rusizi, mu gihe aka Rubavu,Ngororero,Rutsiro na Nyabihu two twari gusigara ari Akarere ka Rubavu.

Mu mwaka wa 2006 nibwo haheruka amavugurura yatumye guhera tariki ya 1 Mutarama 2006 u Rwanda rugira intara 4 hiyongereyeho umujyi wa Kigali, uturere 30 n’imirenge 416.

@igicumbinews.co.rw