MINEDUC yatangaje igengabihe y’amashuri abanza n’ay’Isumbuye 2021/2022




Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ingengabihe y’Amashuri abanza, Ayisumbuye n’ay’Imyuga n’Ubumenyangiro y’Umwaka w’amashuri 2021/2022.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko Tariki ya 11 Ukwakira 2021, aribwo igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2021/2022 kizatangira, kikazarangira Tariki ya 24 Ukuboza 2021, ibiruhuko byacyo byo bikazatangira Tariki 25 Ukuboza bikarangira Tariki ya 09 Mutarama 2022.

Igihembwe cya kabiri kizatangira Tariki ya 10 Mutarama 2022, kirangire Tariki ya 31 Werurwe 2022, Ibiruhuko bitangire Tariki ya 1 Mata 2022, birangire Taraki ya 17 Mata 2022.



Igihembwe cya gatatu aricyo gisoza umwaka cyo cyizatangira Tariki ya 18 Mata 2022, kirangire Tariki ya 15 Nyakanga 2022.

Abanyeshuri barangiza Amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta kuva Tariki 18 Nyakanga 2022 birangire Tariki 20 Nyakanga 2022.

Ibizamini bya Leta bisoza umwaka ku biga mu mashuri yisumbuye n’ay’Imyuga, bizatangira Tariki 26 Nyakanga 2022 bisozwe Tariki 05 Kanama 2022.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: