MINEDUC yatangaje igihe amashuri azatangirira





Minisiteri y’Uburezi yatangaje igihe abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, bazatangirira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko nkuko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’amashuri, Tariki ya 02 Kanama 2021, amashuri y’incuke n’abanza nibwo azatangira igihembwe cya gatatu, ibi kandi birareba n’uturere umunani ndetse n’umujyi wa Kigali Kigali twari muri guma mu rugo.



Abanyeshuri kandi biga mu mashuri makuru na Kaminuza bazakomeza kwiga uko bisanzwe. Iri tangazo rikavuga ko “Icyakora Amashuri makuru na Kaminuza zo mu mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, amasomo azasubukurwa Tariki ya 09 Kanama 2021.”

Minisiteri y’Uburezi irakomeza ikangurira amashuri kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus nkuko yashyinzweho n’inzego z’Ubuzima.

Amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus Harimo: Gukaraba intoki neza ukoresheje amazi meza n’isabune, guhana intera hagati yawe na mugenzi wawe n’ibindi.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: