MINISANTE yatangaje icyagendeweho kugirango hatoranywe abarimu bakingirwa Coronavirus

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Leta y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage bayo Cornavirus haherewe ku bafite ibyago byo kwandura icyorezo cya COVID-19 kurusha abandi, mu bakingiwe harimo n’abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Igikorwa cyo gukingira abarimu cyabaye ku wa 6 Werurwe, kibera mu bice byo hirya no hino mu gihugu.
Biteganyijwe ko iki cyumweru kirangira hakingiwe abarimu 30% mu bagera ku bihumbi 98 u Rwanda rufite.
Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter yavuze ko mu guhitamo abarimu bakingirwa hagendewe ku bafite ibibazo by’ubuzima ndetse n’abakuze kuko aribo bashobora kwibasirwa cyane na COVID-19.
Iti “Abarimu bari mu byiciro by’abarusha abandi ibyago byo kwandura COVID19, hibanzwe ku gukingira abenda kugeza imyaka 65, abarwaye indwara zidakira ndetse n’abamugaye. Mu mpera z’icyumweru harakingirwa 30% y’abarimu ibihumbi 98 u Rwanda rufite.”
Uretse abarimu, u Rwanda kandi rwakingiye abari mu nzego z’ubuzima barimo abaganga n’abakozi bo kwa muganga, abakuze, imfungwa n’abagororwa n’abasirikare.
Muri ibi bikorwa byo gukingira u Rwanda ruri gukoresha inkingo za Pfizer na AstraZeneca zose rwabonye muri iki cyumweru. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira hamaze gukingirwa Abanyarwanda 30%.



@igicumbinews.co.rw