Minisiteri y’ubuzima yasuzumye abapolisi inabahugura ku gukumira no kwirinda COVID-19

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga abakozi ba Minisiteri y’ubuzima bahuguye abapolisi  bakorera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo  cya COVID-19. Ni amahugurwa yabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Amahugurwa yibanze ku kugaragaza uko icyorezo cya COVID-19 cyandura n’uko cyakwirindwa, uburyo umuntu yitwara yirinda igihe agiye ahantu hagaragaye umurwayi wa COVID-19 ndetse n’uko bavanga imiti ndetse bakayitera ahantu hagaragaye icyorezo cya COVID-19.

Amahugurwa yatanzwe na Mukamunana Alphonsine, umukozi wa Minisiteri y’ubuzima akaba ashinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije ariko muri ibi bihe bya COVID-19 Mukamunana ashinzwe kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni amahugurwa yatanze afatanyije  na mugenzi we witwa Mukashema Christine.

Mukamunana yavuze ko Minisiteri y’ubuzima yahisemo guhugura abapolisi kubera ko ari urwego rurimo gufatanya cyane n’inzego z’ubuzima mu kurwanya COVID-19 bityo nabo bakaba bagomba kugira ubumenyi bwimbitse mu kwirinda iki cyorezo.

Yagize ati  “Abapolisi bitewe n’akazi kenshi bagira gatandukanye kandi kabasaba guhura cyane n’abaturage ni urwego rufite ibyago byinshi byo kwandura. Dufatanyije n’abayobozi bacu nibwo basanze Polisi nayo ikwiye kugira ubumenyi cyane cyane mu bijyanye no kwirinda.”

Mukamunana yakomeje avuga ko abapolisi bahuguwe ku bintu by’ingenzi bagomba kuba bazi birimo ubumenyi bwimbitse ku mavu n’amavuko y’icyorezo cya COVID-19, uko Cyandura, ibimenyetso byacyo n’uko kirindwa.

Ati “ Twifashishije ibikoresho mfashanyigisho twerekanye  uko umuntu yambara agapfukamunwa, uko bakaraba mu ntoki, guhana intera hagati y’umuntu n’undi n’uko abantu bambara imyambaro y’ubwirinzi n’uko bayiyambura.”

Abarimo guhugurwa beretswe amoko y’imyambaro y’ubwirinzi uko ari ibiri, uwo bambara bagiye ahantu hari umurwayi kugira ngo bizere ko bataza kwandura ndetse n’umwambaro w’ubwirinzi igihe bagiye ahantu hateye impungenge cyane ko hagomba kuba haranduye. Beretswe uko iyo myambaro yambarwa n’uko bayiyambura ku buryo bitabaviramo kwandura icyorezo.

Usibye uburyo bw’imyambarire, baneretswe uko bavanga imiti y’ubutabire (Chimie) ikoreshwa batera ahantu hagaragaye icyorezo cya COVID-19, iyo miti ikaba yica virusi.

Mukamunana yagize ati  “Twaberetse ibipimo bikoreshwa mu gukora imiti ikoreshwa mu kwica COVID-19. Iyo miti irimo amoko abiri, hari ukoreshwa mu kwica virusi ufite ibipimo bya 0,5 ukoreshwa mu kwica virusi zagiye ku mazu, amamodoka n’ibindi bikoresho. Hari n’undi wa 0,05 ukoreshwa mu mirimo itandukanye nko gukaraba intoki,gufura imyenda y’umuntu wanduye COVID-19.”

Ibi bikorwa byose byakorwaga abapolisi berekwa uko bikoreshwa hifashishijwe ibikoresho mfashanyigigisho.

Mukamunana avuga ko amahugurwa baje guha abapolisi atari impfabusa kuko muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 inzego z’ubuzima zikorana cyane n’abapolisi bityo bikaba bizabafasha igihe bari mu kazi.

Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwemeye guhagarika imirimo bakohereza abapolisi bagahugurwa, yanashimiye abapolisi uburyo bakurikiye  amahugurwa bitonze ndetse bakabaza ibibazo byagaragazaga ko bafite amatsiko n’ubushake bwo gusobanukirwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aya mahugurwa ya Minisiteri y’ubuzima ari ingenzi kuko umunsi ku wundi abapolisi baba bari mu bikorwa bibahuza n’abaturage cyane.

Yagize ati  “Mu kazi kacu ka buri munsi duhora mu bikorwa biduhuza n’abaturage, tugenzura ko bubahiriza amabwiriza Leta itanga yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ndetse tunakora ibikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage. Polisi nk’urwego rwohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro ni ngombwa ko bagira ubumenyi buhagije kuri iki cyorezo bityo bizanabafashe igihe bagiye gusimbura bagenzi babo mu butumwa hanze y’u Rwanda.”

Iki gikorwa cyo guhugura abapolisi kirimo kubera rimwe  n’igikorwa cyo gupima abapolisi icyorezo cya COVID-19.

@igicumbinews.co.rw