Minisitiri Bamporiki Edouard yagabiye inka Social Mula

Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula muri muzika nyarwanda, yandikishije amateka mashya mu rugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka irenga 7 ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Ma Vie’.

Ni Album yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo kitabirwa n’abatari bake barimo umubyeyi we, umugore we, Hon. Bamporiki Edouard amugabira inka, Minisitiri w’urubyiruko n’umuco n’abandi.

Ubwo Bamporiki yari ahamagawe na Kate Gustave wari MC ngo agire icyo abwira imbaga yari yitabiriye iki gitaramo, yatangaje ko kuva Perezida Kagame yamugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igitaramo cya Social Mula ari cyo cya mbere yitabiriye kandi ko kiri mu murongo w’ihererekanyabusha rya gihanzi na Nyirasafari Esperance wabaye Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Yanasabye ko abakiri bato bajya bajya mu bitaramo bambaye ingofero kuko ngo hari igihe ujya gukurira ingofero umuntu ugasanga ntayo wambaye, maze akuramo ingofero yari yambaye ayikurira Social Mula bari bahagararanye ku rubyiniro, Social Mula aramuhobera amwereka ko anezejwe n’ibyo akorewe n’uyu munyacyubahiro.

Bamporiki yifurije Social Mula gutunga agatunganirwa kandi akaba umuhanzi w’icyitegererezo amugabira inka anamutongera gukira.

Ati: “Ndifuza kwifuriza umuvandimwe gutunga agatunganirwa kandi n’uwo nzazira mu gitaramo cya nyuma uwo muhigo nzawuhigura kuko ni iby’ingenzi…abakurambere bacu bavuze ko uwo wifuriza gutunga umugabira. Uyu munsi turi kuwa Gatandatu kuwa kabiri Social Mula najya gusura Mama we azasangayo inka nziza,”

Yungamo ati “…Nkwifurije gutunga kandi ngutongereye gukira uzabe umuhanzi w’icyitegererezo.”

Bamporiki yavuze ko iyi nka izaba iri mu rwuri ku wa kabiri w’icyumweru kiri imbere ashingiye ku kuba kwa Sebukwe ari hafi no k’umubyeyi wa Social Mula.

Bamporiki kandi, yatangaje ko we na Minisitiri Rose Mary Mbabazi binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco baragijwe, bazagira uruhare rutaziguye muri buri gitaramo umuhanzi nyarwanda azategura, kandi ngo ‘si amava muhira’.

Hon. Edouard Bamporiki yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ururyiruko n’Umuco yari asanzwe ari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu. Yijeje Perezida Kagame kuzasohoza neza ubutumwa yamuhaye. Avuga ko azaharanira kutaruta ubutumwa kuko buruta intumwa ndetse asezeranya Umukuru w’igihugu ko azaba mudahusha ku ruhembe.

Social Mula yashimye uko yakiriwe ku munsi we azahora azirikana mu buzima bwe. Yashimye umubyeyi we ndetse n’umugore we wari kumwe n’umwana. Yanyuzagamo akaririmba ateruye umwana ndetse akajya mu byicaro akamuterura.

@igicumbinews.co.rw