Minisitiri Biruta yasobanuye impamvu ibihugu bya Tanzania n’u Burundi bitigeze byitabira inama ya EAC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ari narwo ruyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Dr Vincent Biruta, yasobanuye ko u Burundi na Tanzania byahisemo kutitabira inama nyunguranabitekerezo iheruka guhuza abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, kubera impamvu zabyo bwite.

Ni inama yabaye ku wa 12 Gicurasi, ifatirwamo imyanzuro ku kibazo cy’abashoferi b’amakamyo bakomeje gusangwamo Coronavirus mu karere, aho hemejwe ko bazajya bapimirwa aho bahagurukira, kandi bagapimwa buri byumweru bibiri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Biruta yagize ati “U Burundi hashize iminsi bwaratumenyesheje ko kubera amatora bitegura, batazongera kwitegura inama z’umuryango mbere y’itariki ya 25 Gicurasi, ko nyuma yayo aribwo bazongera kwitabira.”

“Tanzania nayo twagiye tuvugana, tukababwira igitekerezo cy’iriya nama ariko bageze aho batubwira ko twaganira hagati y’ibihugu bibiri, bishingiye ku muhora wo hagati. Hari inama zatangiye n’uyu munsi turongera duhure ku rwego rw’abaminisitiri.”

Ubusanzwe Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, hashingiwe ku mategeko agenga uyu muryango, iterana ari uko buri gihugu kinyamuryango gihagarariwe. Gusa iheruka u Burundi na Tanzania ntibyayitabiriye.

Dr Biruta avuga ko abakuru b’ibihugu baherutse kubiganiraho, bavuga ko ubwo bazongera guhura bose uko ari batandatu, iyo ngingo yazavugururwa.

Yakomeje avuga ko mu gihe ibihugu bibaye bitandatu, hari igihe guhurira rimwe biruhanya. Urugero yatanze ni nk’ubu u Burundi buvuga ko buri mu matora, ku buryo ibindi bisigara ntacyo gukora bifite.

Ati “Mwagiye mwumva inshuro nyinshi inama zagiye zisubikwa zatumijwe kubera ko igihugu iki n’iki ku mpamvu zitandukanye kitashoboye kwitabira. Nabyo byaganiriwe muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu yo ku wa 12 Gicurasi aho hasabwe ko igihe nikigera twongeye guhura nk’ibihugu byose uko ari bitandatu, abantu bazaganira bakareba uburyo iyo ngingo isaba ko ibihugu byose uko ari bitandatu bisaba kuba bihagarariwe kugira ngo inama iterane yavugururwa.”

Yavuze ko mu gihe uyu muryango wari ugitangira ugizwe na Kenya, Uganda na Tanzania aribwo iyi ngingo yashyizweho, ariko kuva aho utangiye kwagukira, bikwiye ko ivugururwa mu kwirinda ko guterana byaruhanya.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yaherukaga gusubikwa muri Mata ku busabe bwa Sudani y’Epfo.

@igicumbinews.co.rw

About The Author