Minisitiri Busingye ati: Guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston yaburiye abantu bakomeje kudohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19 avuga ko uku kutubahiriza amabwiriza bishobora gutuma hasubiraho gahunda ya guma mu rugo ku bantu bose.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter bamaze kumenyera ubutumwa bwa Minisitiri Busingye akunze gutanga mu masaha ya mu gitondo, ni ibintu akora buri munsi abinyujije ku rukuta rwe.

Ubutumwa bwa Minisitiri Busingye akenshi buba busa n’ubwifuriza abanyarwanda by’umwihariko abamukurikira kugira umunsi mwiza ariko hakazamo n’inama akenshi uba usanga zijimije kandi akabikora mu buryo bugezweho ndetse bwishimirwa n’abiganjemo urubyiruko.

By’umwihariko ariko ubutumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, bwavuzweho cyane ndetse benshi barabuhererekanya ku zindi mbuga zirimo na WhatsApp.

Ubwo butumwa bugira buti “Mwaramutse #RwOT ? #Covid19Watch. Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kunva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara.

Bukomeza bugira buti “None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye. Twirinde,Twirinde ! Akazi keza, God Bless.”

 

Ibimenyetso byinshi bica amarenga y’uko by’umwihariko abanyakigali bashobora gusubira muri gahunda ya Guma mu Rugo bishingira ku kuba imibare iri kugaragara y’ubwandu bushya iri ku rwego rwo hejuru, umuntu yavuga ko bitigeze bibaho kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020.

Nko ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali habonetse abarwayi bashya 87 banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 2540.

Urebye mu minsi itanu ishize, mu gihugu hose habonetse abarwayi 351 ba COVID-19, mu gihe Umujyi wa Kigali wibasiwe cyane kuko wabonetsemo abarwayi 287.

@igicumbinews.co.rw