Minisitiri Dr. Biruta yavuze ku Burundi bushinja u Rwanda kwangira impunzi gutaha

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko bitangaje kumva u Rwanda rushinjwa ko rwabujije impunzi z’Abarundi gutahuka mu gihe hari Abarundi baje mu Rwanda kwivuza ariko bagerageza gutaha mu gihugu cyabo kikabangira kwinjira.

Dr Vincent Biruta yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ingamba z’igihugu mu kurwanya Coronavirus.

Yabajijwe icyo atekereza ku magambo aherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi ashinja u Rwanda gufata impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama nk’imbohe zikingiye ikibaba abagize uruhare mu byaha mu Burundi, bagahungira mu Rwanda.

Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’ibihugu byose by’ibituranyi, ariko ko kugira ngo bishoboke buri wese agomba gukora uruhare rwe, kuko kugira ngo abantu babane neza ari uko buri wese abigiramo ubushake.

Ati “Icyo twavanyemo ni uko ku ruhande rw’u Burundi ubushake bushobora kuba budahari.”

Hashize iminsi mike Perezida w’u Burundi, Gen Ndayishimiye ashinje u Rwanda ko rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda, Biruta yavuze ko ibyo bidashoboka kuko nta nyungu n’imwe u Rwanda rwaba rubifitemo.

Biruta yavuze ko niba bivugwa ko u Rwanda rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi, byaba bivuze ko n’ahandi ziri mu karere naho zafashwe bugwate.

Ati “Gutekereza ko impunzi z’Abarundi zafashwe bugwate mu Rwanda gusa, byaba bisa n’aho ahandi zamaze gutaha kandi ntabwo aribyo.”

Biruta yavuze ko buri kwezi mbere ya Coronavirus, habonekaga impunzi zigera kuri 200 zitaha buri munsi kandi ko nta wazibuzaga. Kuba muri iki gihe zitarakomeje gutaha kubera ko imipaka ifunzwe bitakwitwa ko hari uwazibujije.

Ati “Keretse niba n’ibindi bihugu aho ziri hose ariko bimeze, nta n’inyungu twaba dufite zo kugumana ziriya mpunzi. Kuko kwakira impunzi ni igikorwa cy’ubutabazi…nta nyungu yaba irimo yo kubuza impunzi gutaha iwazo.”

Yavuze ko kugira ngo impunzi zitahe bisaba uruhare rw’igihugu zikomokamo, icyazakiriye ndetse na HCR ndetse ko n’ejo hategerejwe ibiganiro bizagaruka kuri iyi ngingo bizahuza impande zose zirebwa.

Ati “Kugeza uyu munsi ntacyananiranye n’ejo hari inama yo ku rwego rwa tekiniki izahuza intumwa z’u Rwanda, u Burundi na HCR mu kuganira kuri ibyo bibazo, byakorwa bite, ushaka gutaha, ese ibyangombwa biruzuye […] ariko nk’igihugu ntidushobora kubuza uwo ariwe wese gutaha.”

Biruta yavuze ko hari Abarundi bamaze igihe mu Rwanda, baje mu buryo bwemewe n’amategeko mu bikorwa bitandukanye birimo no kwivuza, ariko bashatse gutaha u Burundi burabangira.

Ati “Biratangaje kumva u Rwanda rushobora kuregwa ko rwafashe mu Rwanda impunzi, mu gihe hari Abarundi baje hano bakangirwa gutaha […] bamaze iminsi bari aha ndetse na Ambasade yabo yaje badusaba ko twabafasha ariko u Burundi bwanze gutaha.”

“Gufata bugwate ni ibintu bidashoboka, ntabwo ari twe twabazanye hano, nta bwo twababuza gutaha.”

Kuva mu mpera za Werurwe 2015, impunzi z’Abarundi zatangiye kwinjira mu Rwanda, ruzishyiriraho inkambi z’agateganyo i Gashora n’i Nyanza mbere yo kwimurirwa i Mahama mu Karere ka Kirehe, izindi ziguma mu Mijyi ya Kigali na Huye.

@igicumbinews.co.rw