Minisitiri Gatabazi agiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kongerera abakozi urwego rw’Akagari

Minisiteri Gatabazi mu gikorwa cy’ihererekanya bubasha nuwo asimbuye  Prof.Shyaka(Photo:Igihe).

 

Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kongerera imbaraga inzego z’ibanze bihereye mu rwego rw’akagari rugahabwa abakozi barenze abo rusanzwe rufite.

Ubusanzwe akagari kagira abakozi babiri barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’umukozi ushinzwe Iterambere.

Muri Werurwe 2018, ni bwo abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragarije Umukuru w’Igihugu, ikibazo cy’urwego rw’akagari rudatanga umusaruro uko bikwiye bitewe n’uko abakozi barwo ari bake cyane.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko icyo gitekerezo cyumvikana, asaba ko abo bireba bakwihutira kugishyira mu bikorwa, aho ngo nta mpamvu abakozi bakuzura mu nzego zo hejuru hasi bakabura.

Yagize ati “Ikibazo rwose uko ugisobanuye kirumvikana ni ukubishyira mu bikorwa gusa. Birumvikana nta mpamvu buzurirana hejuru hariya hasi nta gihari. N’ubundi birimo bitekerezwa igisigaye ni ukubyihutisha bigashyirwa mu bikorwa.”

Ubwo yari mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Prof Shyaka wari umaze imyaka ibiri ayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri Gatabazi yavuze ko umurongo watanzwe n’Umukuru w’Igihugu ariwo ibintu bigiye gukorwamo.

Ati “Nsanze hari indi nshingano ikomeye tunashimira Umukuru w’Igihugu wemeye ko inzego z’ibanze zabahwa imbaraga bihereye mu tugari.”

“Utugari ni two twegereye abaturage, ni two tubana n’abaturage umunsi ku munsi, dufatanye n’izindi nzego bireba, iki kintu tugitegure neza […] amezi asigaye kwaba kumwe cyangwa abiri, abantu bafatanye dushyireho inzego zateguwe neza, zatekerejwe neza mu bayobozi banasobanurirwe icyo abaturage bategereje ku buyobozi bw’igihugu cyabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuguru ya Kabiri mu Murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge, Ndeze Patrice, avuga ko bari basabye ko bijyanye n’inshingano bagira nibura bahabwa abakozi batanu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ugasanga niba abakozi b’utugari bagira inshingano cyane cyane zo kuba mu baturage, igihe kinini urumva tukimara mu baturage kugira ngo tumenye n’ibibazo byabo tubikemure hakiri kare, ariko byarangira ukaba ukeneye no kugaruka mu biro kubakira.”

Yakomeje agira ati “Ako kazi karagorana, ku buryo tuvuga ngo habonetse undi mukozi, ku buryo Gitifu yajya yitabira izo nama ariko ku kagari hakaba hari umuntu uhoraho ushobora gufasha mu kwakira abaturage.”

Ubusanzwe nka komite y’Umudugudu igira abakozi batanu batorwa ku buryo nibura ku kagari naho hagakwiye kugira abo bayobozi kugira ngo buri bikorwa bibashe gukurikiranwa n’ubushinzwe.

Yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni uko nibura n’uwo umwe batwemereye yaboneka vuba noneho abandi n’izindi gahunda zikazagenda ziza nyuma.”

Gitifu Ndeze avuga ko byafasha mu guha serivisi nziza abaturage kandi zikabageraho vuba kuko. Gusa amakuru avuga ko akagari kari kemerewe kuzongerwa undi mukozi umwe n’ubwo icyorezo cya Covid-19, cyakomye mu nkokora iyi gahunda.

@igicumbinews.co.rw