Minisitiri Sezibera yagize icyo avuga ku impunzi z’abanyafurika ziri muri Libya zigiye koherezwa mu Rwanda

 

Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi baheruka gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, agamije guha ubutabazi impunzi zari zaraheze ku butaka bwa Libya zishaka ubuhungiro mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi.
Igihe icyo ari cyo cyose zimwe mu mpunzi z’Abanyafurika zifashwe nabi muri Libya aho zageze zifuza kwerekeza ku mugabane w’u Burayi, ngo zishobora kugera mu Rwanda nyuma yaho u Rwanda rusinyanye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi  (UNHCR) ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Addis Ababa muri Ethiopia tariki ya 10 nzeli,2019.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr.Richard Sezibera abikishije k’urukuta rwe rwa Twitter yagize icyo avuga ku impunzi z’abanyafurika ziri muri Libya zigiye koherezwa mu Rwanda.

Yagize ati”impunzi zigomba kurindwa mu cyubahiro ntizihabwe akato.Inshuti zacu z’abanyafurika zigomba kudasuzurwa, Murakoze #u Rwanda rufite umuhate kuri aya mahame, Murakoze ,ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku impunzi n’abandi bafatanyabikorwa.”

Aya magambo yaherekeje Link  ivuga kuri ayo masezersno

Tweet ya Dr.Richard Sezibera

Ubwo aya masezerano yasinywaga Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi yavuze ko ko imyiteguro yo kuzubakira yarangiye . Inkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera ni ho izo mpunzi zizakirirwa by’agateganyo bitewe n’uko ari inkambi ni ubusanzwe yakirirwagamo impunzi z’Abarundi nyuma yaho ariko ikazakomeza kwakirirwamo izo mpunzi zizaturuka muri icyo gihugu.

Icyo gihe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Germaine Kamayirese yavuze ko iki ari igikorwa u Rwanda rwakoranye urukundo rwo kwishakamo ibisubizo nk’Abanyafurika.
Uhagarariye Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Ahmed Baba Fall yashimiye u Rwanda ku gikorwa cy’urukundo rwagarageje aho asanga ruzabera ibindi bihugu urugero rwiza.

@igicumbinews.co.rw