Minisitiri Shyaka yasobanuye ibisabwa kugirango abantu bakoreshe ubukwe

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane, yagumishijeho imyanzuro irimo uw’uko amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira harimo inama n’ubukwe, bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima arimo kwipimisha COVID-19, abayitabiriye bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi.

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ikomeza ivuga ko umubare wabo utagomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Ni ibintu byateye urujijo bamwe cyane cyane ku bukwe, bibaza ubukwe bwavuzwe ubwo ari bwo, niba ari ugusezerana imbere y’amategeko cyangwa mu idini.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko ahasabwa ko abantu bagomba kubanza kwipimisha, ari igihe abakoresheje ubukwe bagiye kwiyakira.

Ati “Hari ibintu bibiri tugomba gutandukanya, hari umuhango wo gushyingira w’ubukwe, hakaba n’umuhango wo kwiyakira ku munsi w’ubukwe. Icyemezo cya 30 % kirarebana n’aho abantu biyakirira nyuma y’umuhango w’ubukwe.”

Bivuze ko gusezerana imbere y’amategeko nta cyahindutse, ni abantu 15. Gusezerana mu idini cyangwa itorero nta cyahindutse ni abantu 30. Igishya kiri muri ibi byemezo ni uko abamaze gushyingiranwa bakifuza kujya kwiyakira n’inshuti zabo bemerewe kubikora, bakajya muri hoteli ariko bigasaba ibintu bibiri.”

Minisitiri Shyaka yakomeje agira ati “Icya mbere ni uko aho hantu bagiye kubikorera batagomba kurenza 30% y’imyanya iyo hoteli ishobora kwakira. Icya kabiri bagomba kubanza kwipimisha biyishyuriye. Niba hoteli ishobora kwakira abantu igihumbi, birumvikana ko umuntu ashobora gukoreramo ubukwe akakira abantu 300 ariko bakabanza kwipimisha.”

Ni umwanzuro ushobora kugonga benshi bateganyaga gukoresha ubukwe cyangwa inama dore ko ubu igiciro cyo kwipimisha Coronavirus ku muntu umwe ari amadolari 50 (angana na 47200 Frw).

Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta riherutse kwandikira Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rimugaragariza icyo ribona nk’impungenge zishingiye ku mabwiriza yatanzwe agamije kwirinda COVID-19, risaba ko amwe yadohorwa.

Bavuze igiciro cyo kwipimisha COVID-19 gihenze cyane kandi Abanyarwanda batashobora kukigondera buri nshuro bagiye gukora inama.

Iyi miryango n’abafatanyabikorwa bayo bavuze ko na bo bagizweho ingaruka n’iki cyemezo kuko bahagaritse inama n’amakoraniro atandukanye kubera kubura ubushobozi bwo gupimisha buri mutumirwa wese.

@igicumbinews.co.rw