Minisitiri Utamatwishima yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwandika ubutumwa kuri konti ye ya X benshi bakavuga ko butari bukwiye ku muntu uri ku rwego rwa Minisitiri.

Ni ubutumwa yashyizeho nyuma y’uko hasohotse amanota y’abanyeshuri bakoze ibizimani bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange mu mwaka wa 2023/2024 ariko bikagaragara ko hari abanyeshuri bagiye bahabwa 0 kandi bagahabwa kwiga amasomo batsinzwe, ibisa nk’aho habayemo kwibeshya.




Dr Utamatwishima. Yagize: “Mubyeyi ukibona amanota y’umwana wawe wumvise warira? Ni irihe somo yatsinzwe ukumva wamuryamisha hasi ukamukubita?”.

Minisitiri Utumatwishama yakoresheje imvugo igezweho “Wumvise Warira” avuganira umunyeshuri wahawe kwiga ibyo yabonyemo zero. Nyuma y’uko amanota asohotse, hari benshi batunguwe no kubona ko hari abahawe kwiga amasomo batatsinze bigendanye n’ibyo bari basabye kwiga nyamara ntibabitsindire.

Muri ubu butumwa Minisitiri Utumatwishima yasabye abantu kwihangana mu gihe bategereje ko hari icyo Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yabikoraho. Bamwe bahise bamunenga bibaza uburyo Minisitiri asaba mugenzi we ibisobanuro ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’uko bitavuzweho rumwe Minisitiri Utamatwishima yahise asiba ubwo butumwa yari yashyizeho kuri konti ye ya X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki 28 Kanama 2024.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author