Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire wendaga kuziyamamariza kuyobora igihugu yapfuye avuye mu nama

Amadou Gon Coulibaly, minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire yapfuye nyuma yo gufatwa n’uburwayi ari mu nama y’abaminisitiri.

Ku myaka 61, yari yaremejwe n’ishyaka riri ku butegetsi nk’umukandida mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi kuko Perezida Alassane Ouattara yavuze ko atazahatanira manda ya gatatu.

Bwana Gon Coulibaly yari akiva mu Bufaransa aho yari amaze amezi abiri yivuza uburwayi bw’umutima.

Perezida Ouattara yatangaje ko igihugu kinjiye mu cyunamo.

Bwana Ouattara Yavuze ko Gon Coulibaly yafatiwe n’uburwayi mu nama y’abaminisitiri akajyanwa kwa muganga ari naho yapfiriye.

Yagize ati: “Ntewe agahinda no kubura umuvandimwe wanjye, umuhungu wanjye, Amadou Gon Coulibaly, twakoranye bya hafi kuva mu myaka 30 ishize.”

Yongeyeho ko yari umugabo wo kwizerwa, ugira umurava no gukunda igihugu cye.

Urupfu rwa Bwana Gon Coulibaly rwateye kwibaza ku matora ateganyijwe.

Mu 2012 yari yarabazwe umutima ashyirwamo undi, mu kwezi kwa gatanu yagiye i Paris kugira ngo bawumushyiriremo agakoresho (stent) gatuma amaraso akomeza gutembera neza.

Yagarutse kuwa kane w’icyumweru gishize aho yagize ati: “Ngarutse gufata umwanya wanjye iruhande rwa perezida, gukomeza umurimo wo guteza imbere no kubaka igihugu cyacu.”

Bwana Gon Coulibaly yari mu bahabwaga amahirwe yo gutsinda amatora ateganyijwe.

Ikinyamakuru Le Monde kuwa mbere cyanditse inkuru aho cyasubiyemo amagambo y’umuntu wo mu mahanga ukurikirana iby’iki gihugu wagize ati:

“Mu gihe Gon Coulibaly yaba atameze neza, Ouattara ntakundi yabigenza uretse kwiyamamaza kuko nta wundi mugambi wateganyijwe.

“Ni iki kintu kugeza ubu cyagizwe ubwiru kuko perezida yamaze kwerekana ubushake bwe bwo kutiyamamaza anemeza uwo yifuza ko yamusimbura.”

Icyemezo cya Bwana Ouattara cyo kutongera kwiyamamaza, yafashe mu kwezi kwa gatatu, cyatunguye benshi mu gihugu.

Gon Coulibaly

 

Umunyamakuru wa BBC James Copnall wari mu mujyi wa Abidjan, yanditse ko abanyapolitiki bashimye cyane ko atakoze ibimenyerewe muri aka karere byo gushaka kugundira ubutegetsi.

Abashyigikiye Ouattara bavuga ko yongeye guteza imbere igihugu, akagiha amahoro n’ijambo cyahoranye mu mahanga.

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bo bavuga ko atabashije kunga abatuye iki gihugu nyuma y’ibyo cyanyuzemo amaze gutsinda amatora.

Bivugwa ko abantu bagera ku 3,000 bapfuye mu makimbirane yo mu 2010 ubwo perezida wariho Laurent Gbagbo yangaga ibyavuye mu matora byemezaga ko Ouattara yatsinze.

Mu kwezi kwa kane 2011 Bwana Ouattara yafunze Gbagbo, anashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, aho yaje kugirwa umwere.

Amakimbirane ya politiki amaze igihe kirekire hagati ya Gbagbo, Ouattara n’uwahoze ari perezida Henri Konan Bédié, yakomeje kubyarira akaga Côte d’Ivoire.

@igicumbinews.co.rw