Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yanduye Coronavirus

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson byemeje ko uyu muyobozi yanduye icyorezo cya Coronavirus, gikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye.

Ni inkuru isakaye mu gihe Boris akomeje kunengwa uburyo politiki ye yananiwe gukumira iki cyorezo, ndetse n’ingamba akomeje gufata zidatanga umusaruro.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara, byemejwe ko Boris yagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara kuri uyu wa Kane, aza kugirwa inama yo gupimwa Coronavirus ndetse ibizamini bigaragaza ko yayanduye.

Byemejwe ko akomeza kurangaza imbere urugamba guverinoma ayoboye irimo kurwana rwo guhagarika iki cyorezo. Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Bwongereza basaga 11.650, mu gihe abo imaze guhitana barenga 570.

Boris yanduye nyuma y’uko Igikomangoma Charles cya Wales baheruka kumusangamo Coronavirus, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’inzu y’ibwami ya Clarence House.

@igicumbinews.co.rw

About The Author