Minisitiri w’Uburezi yavuze icyo abayobozi ba REB bahagarikiwe

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko gukererwa gushyira abarimu mu myanya, ariyo ntandaro y’amakosa yatumye bamwe mu bayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, bahagarikwa na Minisitiri w’Intebe.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Dr. Ndayambaje Irenée; Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Tumusiime Angelique n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu muri REB, Ngoga James, bose bahagaritswe ku mirimo yabo kubera “kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye”.

Uku guhagarikwa kwabo kubayeho nyuma y’iminsi mu itangazamakuru hakwirakwira ibibazo by’abarimu bavugaga ko batsinze ibizamini n’amanota yo hejuru ariko ntibahabwe imirimo mu gihe abayihawe bo ari abari bafite amanota make ugereranyije n’abo bandi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko habayeho ubukererwe abarimu ntibashyirwe mu myanya ku gihe. Ati “Urabona amashuri yatangiye, twagombaga kuba dufite abarimu, habayeho gukererwa.”

Guhera tariki ya 10 Ukuboza 2019 hatangiye gukorwa ibizamini byo gushaka aba barimu, hategurwa ikizamini cyakorewe mu gihugu umunsi umwe, mu gihe mbere byategurwaga n’uturere.

Icyo gihe abarimu batsinze bamwe bashyizwe mu myanya mu ntangiriro za 2020 gusa abandi basigara nta kazi bafite, bari kuri lisiti y’abategereje kuko imyanya yari mike.

Mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2020, hari abarimu barenga gato ibihumbi 72, kubera gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya, muri Nyakanga hahise hatangira urugendo rwo gushaka abandi ibihumbi 28.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko uyu munsi hari icyuho cy’abarimu bageze mu bihumbi 20, ku buryo iyo bikorwa mu buryo nyabwo “abarimu bose bari kuba babonye imyanya”.

Yakomeje avuga ko kuba bamwe mu bayobozi ba REB bahagaritswe mu mirimo bijyanye na gahunda isanzwe yo kubaza umuyobozi uko yubahiriza inshingano ze.

Ati “Nta gitangaza kirimo, biri muri gahunda yo kubaza abayobozi ibyo bakora kandi iyo umuyobozi atujuje inshingano, umukuriye agira icyemezo afata ariko ntabwo bihagarika akazi kagombaga gukorwa. N’ubundi hagiyeho itsinda rigomba gukemura kiriya kibazo cy’abarimu ku buryo mu gihe kitarenze icyumweru, abarimu bagomba kuba bagiye mu myanya yabo.”

Minisitiri Uwamariya yavuze ko ubu hashyizweho itsinda rigomba gukurikirana uburyo abarimu bashyirwa mu myanya mu buryo bwihuse kandi buciye mu mucyo.

Ati “Buriya bari abarimu barenga 7800 bagomba gushyirwa mu myanya kandi dufite icyuho cy’abarimu bageze mu bihumbi 19 na 20. Byumvikane ko iyo bikorwa mu buryo nyabwo, abarimu bose bagombaga kuba barashyizwe mu myanya, akaba aricyo kigiye gukorwa kugira ngo aba babe bagiye mu myanya mu gihe tugitegura n’abandi bagomba kwinjira. Byose bigiye gukorwa mu buryo budasanzwe kandi bwihuse.”

Minisitiri Uwamariya yavuze ko ubwo buryo budasanzwe buzajyana n’imikorere y’itsinda ryashyizweho rigomba gusesengura ikibazo cyabayeho rikanagishakira umuti.

Mu bizamini byo gushaka abarimu bashya byakozwe, harimo nk’ibyo muri Nyakanga uyu mwaka aho icyo gihe abarenga ibihumbi bitanu batsinze, biyongereye ku 1300 bari basigaye umwaka ushize, hasigara icyuho cy’abagera ku bihumbi 21 batari bakabonetse.

 

About The Author