Minisitiri w’Ubuzima yavuze ku ifungurwa ry’amashuri

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yashimangiye ko igihe cyose abanyarwanda bakomeza kudohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, imibare y’abandura igakomeza kwiyongera, bizatuma amashuri nayo akomeza gufungwa.

Ku wa 16 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri afunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Mata 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu ngamba nshya zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, amashuri azakomeza gufungwa kugeza muri Nzeri 2020.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko mu byumweru bibiri bishize hari ukwiyongera kw’abandura icyorezo cya Coronavirus bitewe no kudohoka ku ngamba zo kukirinda, aca amarenga ko nibikomeza gutya amashuri azakomeza gufungwa.

Ati “Nibikomeza gutya se uratekereza ko ari nde wafungura amashuri tukibona abantu 40 buri munsi barwaye, ntabwo bishoboka. Ni ukuvuga rero ngo ingaruka ziraza kutugeraho mu buryo butandukanye nitudafata ingamba zikomeye zo kubahiriza aya mabwiriza”.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abari hagati y’imyaka 20 na 49, usanga abenshi batubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe no guhana intera.

Abari muri iki cyiciro ngo usanga batambara udupfukamunwa kandi bari mu bantu benshi, bakajya mu mahuriro amwe n’amwe atemewe nko kujya mu minsi mikuru mu ngo mu buryo bihishe n’ahandi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko ko igihe cyo gufungura amashuri kizatangazwa mu kwezi gutaha nyuma yo kugenzura uko icyorezo kizaba gihagaze n’ingamba zashyizweho mu guhangana nacyo

Ati “Amashuri tuvuga ko afunze kugeza mu kwezi kwa Cyenda kugira ngo n’ufite ishuri ryigenga yitegure. Mbere y’ukwa Cyenda nta cyashobokaga gukorwa bitewe n’uko icyorezo cyari kimeze. Nyuma y’ukwa Cyenda nibwo tuzamenya uko bizaba bihagaze, ariko ntituzarindira ko kugera, bizagera hagati mu kwezi kwa munani dukurikije uko icyorezo kizaba kimeze tugatangaza niba amashuri azafungura cyangwa atazafungura.’’

“Ntibisobanuye ko amashuri azafungura ku itariki ya mbere, nyuma y’ukwa Cyenda ibizakorwa tuzabiganiraho muri Kanama bitewe n’uko icyorezo kizaba kimeze.’’

Mu mashuri abanza higwamo abana basaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 mu gihe mu yisumbuye habarizwa abanyeshuri ibihumbi 800.

Muri Werurwe nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri afunze mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
@igicumbinews.co.rw