Ministri w’Intebe wa Pakistan yanduye Coronavirus kandi yarakingiwe

Ministri w’Intebe wa Pakistani, Imran Khan, yanduye Covid 19 nyuma y’iminsi ibiri ahawe urukingo rwayo. Ministri w’Ubuzima w’icyo gihugu Faisal Sultan yemeje kuri uyu wa gatandatu ko Khan yanduye virusi ya Corona atangariza ku rubuga rwa Twitter ko uwo mutegetsi ufite imyaka 67 ubu ari mu kato iwe mu rugo.

Ibiro bya Ministri w’Intebe Khan byashyize hanze amashusho ku wa kane amugaragaza ahabwa urukingo rwe rwa mbere rwa Covid 19 rwakozwe n’ikigo Sinopharm cy’Abashinwa.

Cyari igikorwa kigamije gushishikariza abaturage bo muri icyo gihugu kwikingiza. Icyo gihe, Ministri w’Intebe yasabye abatuye igihugu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19.

Abakemanga urukingo rwa Covid 19 muri iki gihugu cyo mu majyepfo y’Aziya bakomeje kwiyongera nkuko bitangazwa n’ubutegetsi. Mu itangazo yasohoye ku rubuga rwa Twitter, ministri w’ubuzima muri icyo gihugu yatangaje ko Ministri w’intebe Khan yanduye virusi ya Corona ataramara guhabwa inkingo zose ziteganijwe. Yavuze ko yanduye akimara guhabwa urukingo rwa mbere kandi ko haba hakiri kare cyane kugira ngo urukingo urwo ari rwo rwose rube rwatangiye gukora.

Amakuru Ijwi ry’Amerika ryakuye mu bakozi bo mu biro bya ministri w’ubuzima Faisal Sultan, yemeza ko abakozi bo mu biro bya Ministri w’Intebe Imran Khan bihutiye kujya kwipimisha Covid 19.

Pakistan, igihugu gituwe n’abaturage babariwa muri miliyoni 220 gikomeje kugira umubare munini w’abantu bandura Virusi ya Corona. Ibi byatumye ubutegetsi bwongera ingamba zo gukumira ikwirakwira ryayo. Ubutegetsi kandi bwafunze zimwe mu nsisiro zahurirwagamo n’abantu benshi mu mijyi ikomeye ya Pakistani harimo n’umurwa mukuru Islamabad. Ibigo by’amashuli na byo byongeye gufungwa.

@igicumbinews.co.rw