Misiri yatangiye iperereza ku gikombe cy’Afurika cyibwe kikaburirwa irengero

Ku ifoto Mu 2010 Misiri yahawe uburenganzira bwo kubika iki gikombe mu buryo buhoraho nyuma yo kucyegukana inshuro eshatu yikurikiranya.

 

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri (EFA) ryatangije iperereza ryo kumenya irengero ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cy’umwimerere (original) n’ibindi bikombe bimwe byabuze.

Misiri yegukanye icyo gikombe inshuro eshatu yikurikiranya, mu 2006, 2008 no mu 2010.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yahise iha Misiri uburenganzira bwo kubika icyo gikombe mu buryo buhoraho.

Icyo gikombe muri uwo mwimerere wacyo, cyakoreshejwe bwa mbere mu mwaka wa 2002.

Mu mwaka wa 2013, abafana barakaye biraye mu nyubako ya EFA, ariko ntibizwi niba icyo gihe ari bwo icyo gikombe cyaburiwe irengero.

Ejo ku wa gatanu, umuvugizi wa EFA yabwiye BBC ko nyuma yuko guterwa kw’iyo nyubako mu mwaka wa 2013, ibikombe bitandukanye byimuriwe mu bubiko.

Ariko, yavuze ko vuba aha ari bwo bashakishije ibyo bikombe, nyuma y’icyemezo cyo kuvugurura umuryango w’inyubako y’ishyirahamwe EFA kugira ngo ibikombe byinshi Misiri imaze gutwara mu mupira w’amaguru bigaragazwe aho ngaho.

Amategeko ya CAF avuga ko ikipe itwaye umwimerere runaka w’igikombe cy’Afurika inshuro eshatu, ihita ihabwa uwo mwimerere w’igikombe ikagitwara burundu.

Igikombe cyabanjirije icyo cyabuze mu Misiri, cyahawe Cameroun mu mwaka wa 2000

 

Ghana ni cyo gihugu cya mbere cyegukanye igikombe cy’Afurika inshuro eshatu, mu mwaka wa 1978, mu gihe Cameroun mu 2000 yaje guhabwa icyo gikombe mu ishusho (version) yacyo ya kabiri, nyuma yo kuba igihugu cya mbere kicyegukanye inshuro eshatu.

Amategeko ya CAF avuga ko amakipe atsindiye igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ahabwa igisa n’icy’umwimerere akakigumana mu buryo buhoraho, mu gihe igikombe cy’umwimerere akigumana mu myaka ibiri yo hagati y’irushanwa rirangiye n’irigiye gutangira, nyuma akongera akagisubiza CAF.

Igikombe cyo muri iki gihe – kigisa n’icyo cyegukanywe na Misiri – ubu kiri mu biganza by’Algeria yatsindiye igiheruka gukinirwa i Cairo mu mwaka wa 2019.

@igicumbinews.co.rw