Miss Vivine wakize Coronavirus yafashwe avuye mu kabari
Mu Ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira uwa gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2021, Uwizeye Vivine uzwi cyane nka Miss Viviane yafatiwe mu nzira ava mu rugo ruherereye mu Murenge wa Jali , Akagali ka Agateko, aho abari muri urwo rugo nabo bafashwe baruhinduye akabari.
Iki gikorwa cyo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid19, cyabereye mu rugo rwa Bazatsinda Bonfils wemera ko koko bakoze amakosa, akaba anabisabira imbabazi.
yagize ati “Polisi yadufashe turi kunywera byeri mu rugo iwanjye mu ma Saa mbiri n’igice z’ijoro, twari umunani twicaye mu ntebe, nkaba narimo mbagurishaho byeri kugira ngo ndebe ko nabona ibirayi.”
Bazatsinda yanavuze ko Miss Viviane asanzwe ari inshuti ye, basanzwe basurana kandi basangira, akaba yari anyuze iwe gato ngo amuramutse basangira agacupa.
Yanasabye imbabazi avuga ko agiye kwisubiraho ibyo gukora ubu bucuruzi akabihagarika, agategereza ko icyorezo cya covid19 gitanga agahenge, ubuzima bugakomeza agasubukura ibikorwa bye.
Miss Viviane yahakanye ko aziranye n’uyu mugabo uvuga ko basanzwe baziranye banasangira, avuga ko yageze muri urwo rugo agiye muri gahunda z’akazi zo gukangurira abantu kugana ikigo cy’ubwishingizi akorera atari yagiyeyo kunywa inzoga, akaba yafatiwe mu nzira ataha
Miss Viviane kandi yatangaje ko muri iki gitondo nyuma yo gusobanurira Polisi aho yari avuye akanerekana ko yari afite n’uruhushya rwo gukora ingendo yarekuwe agataha.
Ubusanzwe Miss Viviane, atuye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro. Mu mwaka ushize ni umwe mu bazahajwe na Covid19, kuko niwe munyarwanda wa mbere wongerewe umwuka ariko akaza kugira amahirwe yo kuvurwa agakira agataha iwe.
Miss Viviane icyo gihe akaba yaranduriye Covid19 mu rugo iwe aho yari yarahahinduye akabari mu gihe cya Guma mu rugo ya mbere yabaye umwaka ushize, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel ngamije.
Ubusanzwe abafatiwe muri aya makosa yo guhindura urugo akabari, buri wese atanga amande ya 25,000Frw, Nyiri urugo agatanga ibihumbi 200, ndetse bagasabwa kwipimisha Covid19 biyishyuriye kugira ngo banamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, banareba niba ntawaba yahumanyije abo bari kumwe.