Mourinho ahangayakishijwe n’abakinnyi be badahari nyuma yo gutsindwa na Leipzig

TOttenham Spurs imvune z’igihe kirekire za Son Heing-min wavunitse akaboko na Harry Kane, yatsinzwe n’ikipe iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’Ubudage (RB Leipzig) ndetse iyo bitaza kuba ubuhanga bw’umuzamu Hugo Lloris, ikipe ya Spurs yari kuba yatsinzwe ibitego byinshi ni mu  gihe Timo Werner yaje gutsinda igitego ku munota wa 58.

Umuzamu w’umufaransa Lloris, wanabaye umukinnyi w’umukino, yari mwiza kuri uyu mugoroba ndetse n’umukinnyi ukina hagati mu kibuga Lo Celso, wari hafi gutsinda igitego cyo kunganya ku mupira w’umuterekano ariko umuzamu wa Leipzig akaza kuwukuramo.

Nyuma yo gutsindirwa mu rugo umutoza Mourinho yagize ati, “ntago mpangayikishijwe n’igitego kimwe ku busa badutsinze, natwe dushobora kujya iwabo tukabatsinda, ikimpangayikishije n’abakinnyi ba njye kandi dufite imikino myinshi.”

Yakomeje agira ati, “Moura, Bergwijn na Lo Celso aba bose ntabahari, turi mu bibazo, iyo biza kuba uyu mukino gusa nari buvuge ko ntakibazo, ariko dufite FA Cup na shampiyona, ndabizi Lamera ntago yadukinira iminota 20, ndabizi ko Ndombele atakina iminota 90.”

Tottenham izakina n’ikipe bari mu mujyi umwe Chelsea, ku kibuga Stamford Bridge mu mikino ya shampiyona aho bari guhanganira kuza myanya ine ya mbere mu mukino uzabahuza ku wa gatandatu.  

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw