Mourinho bamubajije ukomeye hagati ya C.Ronaldo na Messi avuga undi mukinnyi

Jose Mourinho bamubajije umukinnyi uoomeye hagati ya Lionel Messi na Christiano Ronaldo. Arasubiza ati: Ronaldo “El Fenomino”

Hejuru Ku ifoto: Mourinho agikora muri FC Barcelona na Ronaldo akihakina

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo abakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru bariho muri iki gihe, gusa ku mutoza Jose Mourinho aba bombi hari ubarusha.

Mu mpaka ku bakinnyi bakomeye cyane babayeho, cyane cyane hagati ya Messi na Ronaldo, Jose Mourinho yasubije ikinyamakuru Live Score ati: “Ndaguma kuri Ronaldo wundi, ‘El Fenomino’”.

Ati: “Cristiano na Messi koko bamaze igihe barushanwa, bamaze imyaka 15 ari bo bari imbere. Ariko tuvuze ku by’impano n’ubushobozi, nta urusha uriya munyaburezile”.

Uyu mugabo ubu utoza Tottenham arakomeza ati: “Ubwo nari muri Barcelona ndi kumwe na Bobby Robson, nabonye ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose nabonye mu buzima bwanjye”.

Icyo gihe ni mu 1996 ubwo Jose Mourinho yari umusemuzi w’umutoza Robson muri FC Barcelona, ari nabwo iyi kipe yaguze Ronaldo wari ufite imyaka 19 avuye muri PSV Eindhoven.

Ronaldo yakinnye umwaka umwe muri Barca akina imikino 49 atsinda ibitego 47.

Ntiyumvikanye n’iyi kipe ku masezerano y’akazi, ihita imugurisha muri Inter Milan, ariko yari yamaze guha amahitamo Jose Mourinho.

Wowe wemeranya na Jose Mourinho?

@igicumbinews.co.rw