Mpa ijwi ryawe ukomeze ugire ijabo n’ijambo mu bigukorerwa- umukandida Mugarura.

Umukandinda mu bajyanama rusange b’Akarere ka Gicumbi MUGARURA Jean Pierre avuga ko  atazatenguha abazamutuma cyangwa se ngo abatetereze.

Mugarura Jean Pierre avuga ko arajwe ishinga no kujya inama yo kwihutisha ubukungu n’iterambere bishingiye ku mibereho myiza y’abaturage.

Mu gihe hagiye humvikana abayobozi ba tumwe mu turere bananiza abafatanyabikorwa baba bashaka gufatanya n’uturere mu iterambere ry’abaturage, Mugarura avuga ko bitewe  n’uburambe afite mu gukorana n’abafatanyabikorwa  batandukanye azakorana nabo hagamijwe icyazamura imibereho y’abaturage.

Mugarura Jean Pierre afite Impamyabushobozi ya Kaminuza (A0) mu ivugururamibanire (Social work), akaba anafite impamyabumenyi mu ityazabwenge ( Philisophy).

Yagiye akora imirimo itandukanye avuga ko  natorwa bizamufasha mu kazi ke ko kujya inama zikwiye, harimo nko kuba ari umukozi ushinzwe ubuterankunga muri SOS Children’s Villages.

Umukangurambaga w’amajyambere arambye, World Vision international.

Umukangurambaga ku kurwanya icyorezo cya Sida, Diocese Gatolika ya Byumba.

Umurezi, ushinzwe discipline, ushinzwe amasomo mu mashuri yisumbuye, Groupe scolaire de la Salle Byumba, College Urumuli de Cyungo.

Biteganyijwe ko amatora y’Abajyanama rusange b’uturere  , azaba tariki 16/11/2021, aho ayo matora azaba mu ibanga ,abatora bavivura imbere y’amazina n’ifoto by’umukandida ku rupapuro rw’itora.