Mu banyarwanda birukanwe na Uganda harimo abarwaye Covid-19
Leta ya Uganda yirukanye Abanyarwanda 23 bageze ku mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa Gatanu, mu kubapima hagaragaramo bane banduye COVID-19 bajya kwitabwaho mu Bitaro bya Ngarama mu Karere ka Gatsibo.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Abanyarwanda 23 birukanywe na Uganda bageze mu Rwanda, nyuma y’igihe bafunzwe bashinjwa kuba muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Aba banyarwanda bari bafungiwe muri Gereza ya Kyamugolani mu Mujyi wa Mbarara, ari naho bakuwe bazanwa mu Rwanda.
Benshi mu bafashwe bagiye binjira muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe. Gusa harimo n’abafatwaga bavuye cyangwa bagiye muri Kenya nk’uko byagaragaye mu buhamya bwabo.
Nyuma yo kwakirwa, nibwo mu kubapima hahise habonekamo bane banduye COVID-19 bahita bajyanwa kwa muganga, mu gihe abandi bashyizwe mu kato mu Karere ka Nyagatare.
Muri bariya 23 bari bafunzwe, harimo bane bakomoka mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bagiye muri Uganda mu mirimo y’uburyobyi, ibikorwa bari bamenyereye mu Kiyaga cya Kivu.
Bagiye hagati y’imyaka ya 2019 na 2020 banyuze mu nzira zitemewe mu bice bya Cyanika mu Karere ka Burera.
Ku wa 6 Kamena 2021 bari mu nzira bagaruka mu Rwanda, imodoka barimo yahagaritswe n’Ingabo za Uganda (UPDF) kuri bariyeri, zihita zibajyana mu kato mu kigo cya Sheema kiri i Mbarara, bahamara ukwezi kose.
Nyuma bahise bajya kubafungira muri gereza ya Kyamugorani.
Mu batashye harimo nka Akumuntu Denise w’imyaka 38 uvuka mu Karere ka Gicumbi, we yagiye muri Uganda mu 2018 anyuze ku mupaka wa Kagitumba, aza no gushyingiranywa n’umugabo wo muri Uganda. baje no kubyarana umwana w’umuhungu ubu ufite umwaka 1 na mezi 5.
Ku wa 6 Kamena ubwo yari agarutse mu Rwanda yavanywe mu modoka n’umwana we, kimwe n’abandi abanza kujyanwa mu kato ndetse aza gufungwa.
Mu bafashwe bavuye muri Kenya harimo na Uwimana Jeanette w’imyaka 30, wari wagiye muri Kenya gusura umuvandimwe we ucuruza caguwa.
Muri abo kandi harimo uwagiye muri Uganda mu 2015, aza gufatirwa na Polisi muri resitora yakoragamo i Mbarara.
Uretse abafashwe barimo kuva muri Kenya, harimo n’abafashwe na UPDF bari mu nzira bagenda.
Ibyo bikagaragaza neza ko ari umugambi wo gufata Abanyarwanda wari wateguwe neza muri Kamena.
Hashize igihe ibihugu byombi bitabanye neza, ku buryo u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera ko bakunze gufungwa mu buryo butemewe ndetse bagakorerwa iyicarubozo.
U Rwanda kandi rushinja Uganda gutera inkunga abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.
Hamaze iminsi hari ibiganiro bigamije kuzahura umubano, ariko ntabwo biratanga umusaruro.
Abantu baturutse muri Uganda, guhera ku wa 15 Kamena 2021 basabwe kujya mu kato k’iminsi irindwi bakigera mu gihugu, bakazakavamo bongeye gupimwa ngo harebwe ko nta wanduye.
Didier Maladonna/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: