Mu buryo butunguranye u Burundi bwagiranye ibiganiro n’u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro, ibera ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi mu Karere ka Bugesera.

Ni inama yabaye ku cyifuzo cy’u Burundi, hasuzumwa uko umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze n’uburyo bwo kuwusubiza ku murongo, ndetse mu biganiro byabereye mu muhezo, aba bayobozi bombi bahanye ubutumwa bwanditse bwa Guverinoma zombi.

Ubwo iyi nama yatangiraga, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu iterambere w’u Burundi, Shingiro Albert, yavuze ko “Burundi nka leta twaje kugira ngo tubereke ko twifuza ko imigenderanire yacu n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda, imigenderanire nk’uko mubizi yahungabanye mu 2015, ubu rero leta y’u Burundi irifuza ko iyo migenderanire twagerageza tukayinagura, kugira ngo twongere kubana neza nka mbere, tubane nk’abavandimwe, nk’abaturanyi.”

Nyuma y’inama yabereye mu muhezo, Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko baganiriye ku byatumye umubano w’ibihugu byombi wangirika cyane mu 2015, hemezwa gukora ibishoboka mu gusubiranya umubano, ari nayo mpamvu yemeye ubutumire bw’uruzinduko mu Burundi.

Yakomeje ati “Twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byacu ube waba mwiza, ari nayo mpamvu nemeye n’ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, ku matariki tuzumvikanaho.”

Ntabwo iyi nama yinjiye mu bibazo by’umwihariko

Minisitiri Biruta yavuze ko muri iyi nama haganiriwe ku ngingo rusange, hatabayeho umwanya wo kwinjira mu bibazo bikomeye byagiye bivugwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi, birimo gushinjanya gutera inkunga abagamije guhungabanya umutekano.

Gusa ibihugu byombi byiyemeje kurushaho gukorana, ku buryo umwanya wabyo uzagerwaho. Ni inama ngo yari igamije guharurira amayira ibiganiro bikomeye bizabaho mu minsi iri imbere.

Yakomeje ati “Navuga ko icyo u Rwanda rwakoze ari ukugaragaza ubushake bwo kugira ngo dusubirane umubano mwiza hagati y’u Rwanda nu Burundi, hari ibikorwa bitandukanye twakoze, hari ubutumwa twagiye dutanga ndetse no mu biganiro twagiye tugirana n’abanyamakuru, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagiye abibabwira kenshi ko dufite ubushake bwo kugira ngo twubake umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”

“Icyavuyemo rero ni uko n’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi bwaje kubona ko ari ngombwa, akaba ari nabo batubwiye bati ‘turifuza ko twaza tugahurira hano ku mupaka tukaganira’. Icyo rero ni igikorwa gifatika cya mbere kivuyemo, ariko nk’ uko nabivugaga, nicyo cy’ibanze, kizakurikirwa n’ibindi byinshi, aho twumvikanye ko tuzakomeza kugenda duhura, za Minisiteri zishinzwe ibikorwa bitandukanye, inzego z’umutekano, ndetse igihe kikazagera byanashoboka n’abakuru b’ibihugu bakaba bahura.”

Minisitiri Biruta yavuze ko kuba impande zombi zibashije guhura, biharuriye amayira izindi nama zizakurikira, ziganisha ku kuzamura umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Inama ya mbere ubwayo kuba yabaye bigaragaza ubushake buri ku mpande zombi, kugira ngo bisubiranye umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Icyavuyeno ni ugushimangira uwo mubano, ariko iyi nama ikaba ari iya mbere.”

“Izakurikirwa n’izindi, ari inama zizahuza abandi baminisitiri bashinzwe inzego zitandukanye, ari n’abashinzwe inzego z’umutekano, tubashe kugenda noneho tureba niba hari igitotsi cyabaye mu mubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi tugende tureba uko twagenda tubivana mu nzira noneho dutangire no kuganira no ku bibazo by’ubihahirane. “

Yavuze ko ibi biganiro ari umusaruro w’ubushake bw’ibihugu byombi mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi, kandi nta kabuza bizakemuka.

Iyi nama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Intumwa z’u Burundi zose zari zambaye udupfukamunwa mu Rwanda, nubwo batashye, bamaze kwambuka umupaka buri wese yajugunyaga agapfukamunwa ke ahabigenewe.

@igicumbinews.co.rw