Mu Bushinwa hadutse indi Virus ishobora guhinduka icyorezo

Ubwoko bushya bwa virusi y’ibicurane ishobora guhinduka icyorezo bwatahuwe mu Bushinwa n’abahanga mu bumenyi bwa siyansi.

Yagaragaye mu ngurube mu gihe cya vuba gishize, ariko n’abantu bashobora kuyandura, nkuko abo bahanga muri siyansi babivuga.

Abo bashakashatsi bahangayikishijwe nuko ishobora kwigabamo amashami y’izindi virusi kugira ngo ishobore gukwirakwira byoroshye iva ku muntu umwe ijya ku wundi, igateza icyorezo.

Bavuga ko nubwo kuri ubu iyo virusi idateje ikibazo, yujuje “ibyangombwa byose” byuko ishobora kwanduza abantu ku rwego rwo hejuru, bikaba bicyenewe ko ikurikiranirwa hafi.

Kandi kubera ko ari ubwoko bushya bw’iyi virusi, abantu bashobora kuba bafite ubwirinzi bw’umubiri bucye cyangwa nta nabwo kuri iyo virusi.

Ubushakashatsi bwabo bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi cya ‘Proceedings of the National Academy of Sciences’ cyo muri Amerika.

Abo bahanga muri siyansi bavuga ko ingamba zo kurwanya iyo virusi mu ngurube, ndetse no gukurikirana abakora mu bijyanye n’ingurube, zikwiye guhita zishyirwa mu bikorwa.

Ibyago byo kuba icyorezo

Ubwoko bushya bubi bw’ibicurane buri mu ndwara za mbere zishobora kwaduka ku isi abahanga mu buvuzi bari gukurikiranira hafi, no muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus.

Icyorezo cy’ibicurane isi iheruka guhura nacyo – ibicurane by’ingurube byo mu mwaka wa 2009 byatangiriye muri Mexique (Mexico) – ntabwo cyahitanye abantu benshi nkuko byari byitezwe.

Ahanini byatewe nuko abantu benshi bageze mu zabukuru bari bafite ubwirinzi bw’umubiri burwanya iyo virusi, bishoboka ko ari uko yasaga n’izindi virusi z’ibicurane zabayeho ku isi mu myaka myinshi yabanje.

Iyo virusi y’ibicurane y’icyo gihe, yahawe izina rya A/H1N1pdm09, kuri ubu ikingirwa mu rukingo rwa buri mwaka rw’ibicurane kugira ngo hizerwe ko koko abantu bayirinzwe.

Ubu bwoko bushya bwa virusi y’ibicurane by’ingurube bwatahuwe mu Bushinwa busa n’ibyo bicurane by’ingurube byo mu 2009, ariko bufite n’impinduka nshya.

Hari urukingo ifite?

Kugeza ubu, nta byago byinshi yari yateza, ariko Prof Kin-Chow Chang na bagenzi be bamaze igihe bayikoraho ubushakashatsi, bavuga ko ari iyo guhozaho ijisho.

Iyi virusi nshya, abo bashakashatsi bayise G4 EA H1N1. Bavuga ko ishobora gukurira no kororokera mu turemangingo tw’ubuhumekero bwa muntu.

Babonye gihamya y’ubwandu bwayo bushya bahereye ku bakozi bo mu mabagiro ndetse n’abakora mu bijyanye n’ingurube mu Bushinwa.

Inkingo z’ibicurane ziriho kuri ubu bisa nkaho zitarinda iyi virusi nshya, nubwo zishobora guhindurwa ngo ziyirinde bibaye bicyenewe.

Prof Kin-Chow Chang, ukora kuri Kaminuza ya Nottingham mu Bwongereza, yabwiye BBC ati:

“Ubu turangajwe na coronavirus kandi reka iturangaze ni mu gihe. Ariko ntabwo tugomba kwirengagiza izindi virusi nshya zishobora guteza ibyago”.

Nubwo iyi virusi nshya idateje ikibazo cy’aka kanya, agira ati: “Ntidukwiye kuyirengagiza”.

Prof James Wood, ukuriye ishami ry’ubuvuzi bw’inyamaswa kuri Kaminuza ya Cambridge nayo yo mu Bwongereza, yavuze ko ubu bushakashatsi kuri iyi virusi nshya “buje nk’urwibutso rwiza” rwuko isi ihora iri mu byago byuko hari udukoko dushya twagaragara tugateza indwara.

Ndetse ngo binibutsa ko amatungo yo mu rugo, agira aho ahurira henshi n’abantu kurusha izindi nyamaswa, ashobora kuba nyirabayazana y’ibyorezo biturutse kuri za virusi.

@igicumbinews.co.rw