Mu bwongereza hari umukoresha uha ikiruhuko abakozi baraye banyweye inzoga zikabagwa nabi”Hangover”

“Uyu mwaka maze gufata iminsi ibiri yo kuruhuka amavunane natewe n’inzoga ubwo nari nasohokanye n’inshuti zanjye, ndetse nafashe n’indi itatu y’igihe nari nakoze nijoro”.

Ellie afite imyaka 19 y’amavuko, akaba akora nk’umuyobozi ushinzwe ibyo kwamamaza ikigo akoramo cy’iyamamazabucuruzi kuri internet.

Cyo kimwe n’umubare ukomeje kwiyongera w’abandi bakoresha, umukoresha we amuha uburyo bumworohereza bwo gukora, burimo amasaha amworohereza ndetse n’ikiruhuko.

Ikigo akorera cyemerera abakozi gufata iminsi y’ikiruhuko mu gihe inzoga baraye banyoye zabaguye nabi – ibizwi nka ‘hangover’ – aho bashobora gukorera mu rugo iwabo.

Ellie yabwiye ikiganiro ‘Wake Up To Money’ cya BBC Radio 5 Live ati: “Harimo ibyiza byinshi. Icyo bisaba ni ukuvugisha ukuri, bisaba abantu badashobora kubeshya abakoresha babo”.

‘Akazi karyoshye utari ku kazi’

Claire Crompton ni umukoresha wa Ellie. Ni wa we kandi uri mu batangije akaba n’umuyobozi w’ikigo Audit Lab gifite icyicaro mu mujyi wa Bolton mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubwongereza.

Avuga ko gutanga inyungu nk’izo mu kazi ari ingenzi mu kureshya abakozi bafite impano abakura mu gace kagari k’umujyi wa Manchester icyo kigo cye nacyo giherereyemo.

Claire yagize ati: “Twashakaga kugira icyo duhaye urubyiruko rwo muri iki gihe rurangwa no gusohoka hagati mu cyumweru ndetse rugakinira no mu kabari”.

“Abakozi banjye bafata mbere y’igihe umunsi bazaba bari muri ‘hangover’, iyo bazi ko bazasohoka”.

“Bagakora biyambariye imyenda yo kurarana, bicaye iwabo mu misego”.

Claire Crompton (wambaye ikanzu y'ibara rya roza) ari kumwe na bamwe mu bakozi be mu kigo Audit Lab Claire wambaye agakanzu ka move ari kumwe n’abakozi bakorana

Claire yongeyeho ati: “Abakozi baramutse babikoze nk’inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru bigatuma bataboneka mu nama z’ingenzi n’abakiliya, icyo gihe byasaba ko twongera kubitekerezaho”.

“Ariko kugeza ubu buri muntu wese yubahiriza neza iyo gahunda”.

“Urebye ni umunsi w’akazi gakorewe ahatari ku kazi, ariko twarawuryohejemo gacye ngo unogere urubyiruko. Binateza imbere umuco wo kuvugisha ukuri”.

Kuri Claire, kimwe mu bimutera imbaraga zo gukomeza iyi gahunda ni uko yizeye ko rimwe na rimwe abakozi be bazasohoka ari ku mugoroba kandi bagiye ku bikorwa bijyanye n’akazi no gususurutsa abakiliya babo.

@igicumbinews.co.rw