‘Mu gihe cy’amezi umunani mvuye muri guverinoma sinigeze mba umurakare’ Me Evode nyumo yo kugirwa umusenateri

Uwizeyimana Evode uherutse kwegura ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera yashimye icyizere yongeye kugirirwa na Perezida Kagame akagirwa Umusenateri.

Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2020 nibwo byatangajwe ko Uwizeyimana Evode weguye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minijust kubera guhohotera umugore yagiriwe icyizere cyo kwinjira muri Sena y’u Rwanda.

Ni nkuru yakiriwe n’abantu mu buryo butandukanye bamwe bagaragaza ko byari bikwiye ko yongera kugirirwa icyizere cyane ko n’uwo yakoshereje na we yamusabye imbabazi, abandi bakagaragaza impungenge z’uko ashobora kuba atarahindutse.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Uwizeyimana Evode, yavuze ko yahindutse ndetse adakwiye gukomeza kureberwa mu ndorerwamo y’amakosa yakoze.

Yagize ati “Buriya igisobanuro cy’umuntu ntabwo ari ikosa akora nubwo gukora ikosa atari ikintu umuntu akwiye kuba yakangurira abantu kujya bisanga mu makosa, ahubwo igisobanura abantu ni uburyo akosora ayo makosa nk’uko mubivuga igihe cyo kwegura cyabayeho birashira ubu biri mu mateka yanjye.”

“Umukuru w’Igihugu uko muzi amateka ye ni umuyobozi ubabarira ngira ngo twagiye tugira amateka yo kujya mu nzira itariyo ariko njyewe iyo mpindutse mpinduka by’iteka ryose bimwe bita ngo ni ukuva ibuzimu ukajya ibuntu.”

Mu gihe cyose yari amaze yeguye yavuze ko nta munsi numwe yigeze arakazwa no kuba nta zindi nshingano yahawe ndetse yakomeje gukurikirana gahunda z’igihugu.

Ati “Mu gihe cy’amezi umunani mvuye muri guverinoma sinigeze mba umurakare, nakomeje gukurikirana gahunda za leta, gukurikirana umurongo igihugu kiriho cyane cyane ko abantu bahise bajya no mu bihe bikomeye byo guhangana n’iki cyorezo cya COVID-19 ariko narakurikiraga nk’abandi baturage n’Abanyarwanda.”

Yiteguye gutanga umusanzu we

Uwizeyimana yavuze ko yiteguye gukoresha ubuhanga bwe n’ubunararibnye mu kuzuza neza inshingano nshya yahawe.

Yasobanuye ko azi neza inshingano za Sena cyane ko ziteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda no mu itegeko ngenga rigenga Sena ryerekeranye n’imikorere yayo.

Yakomeje ati “Inshingano nzizi neza kandi noneho ntabwo ari izo umuntu akora wenyine, ni inshingano umuntu akorana n’abandi; igikuru ni ugukorana n’abandi, kujya inama, kugisha inama aho biri ngombwa ku buryo rero numva niteguye gutanga imbaraga zanjye, ubwenge bwose mfite. Navuga ngo ndi mu bantu bato muri Sena ugereranyije nuko Sena wenda abantu basanzwe bayizi.”

Ubwo Uwizeyimana Evode yagirwaga Senateri yinjiranye muri Sena n’abandi bantu batatu aribo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie na Dr Twahirwa André.

Aba basenateri basimbuye Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite bari barashyizweho na Perezida wa Repubulika nyuma y’abandi, ari nayo mpamvu basoje manda nyuma ya bagenzi babo.

@igicumbinews.co.rw