Mu ibanga rikomeye Afurika y’Epfo yohereje izindi ingabo ndetse n’intwaro ziremereye muri RDC
![](https://www.igicumbinews.co.rw/wp-content/uploads/2025/02/south-african-troops-serving-as-peacekeepers-with-the-african-union-mission-in-burundi-salute-the-arrival-of-major-general-sip-1024x576.jpg)
Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyohereje ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) mu minsi ishize, nk’uko abategetsi ba politiki n’abadipolomate babitangaje, nyuma y’uko abasirikare bacyo 14 bishwe mu mirwano na M23 mu kwezi gushize.
Ukwiyongera kw’ingabo z’Afurika y’Epfo kubaye mu gihe hari impungenge z’uko imirwano mu burasirazuba bwa RDC ishobora guteza intambara yakaguka muri aka karere kazahajwe n’amakimbirane mu myaka 30 ishize, harimo jenoside, intambara zambukiranya imipaka n’imitwe myinshi y’inyeshyamba.
Amakuru y’indege yasuzumwe na Reuters yagaragaje ko indege zitwara ibikoresho n’abantu zavuye muri Afurika y’Epfo zigana i Lubumbashi, mu majyepfo ya RDC. Umukozi wo ku kibuga cy’indege yahamije ko indege za gisirikare zahageze mu cyumweru gishize.
Chris Hattingh, umudepite wo muri Afurika y’Epfo, yanditse ubutumwa bugufi avuga ati: “Twamenyeshejwe ko ingabo z’Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) zirimo kwiyongera mu gace ka Lubumbashi. Twabonye amakuru ko abasirikare bagera kuri 700-800 bari koherezwa i Lubumbashi.”
Hattingh, umuvugizi w’ishyaka Democratic Alliance mu bijyanye n’ingabo, ari naryo riri mu bufatanye bugize guverinoma, yavuze ko “bigoye kumenya neza ibirimo kuba” kuko komite y’ingabo mu nteko ishinga amategeko itarabibwirwa ku mugaragaro.
Umuvugizi wa SANDF yavuze ku wa Gatanu ko atari azi ibyo kohereza ingabo i Lubumbashi, yanze kugira icyo abivugaho ku wa Mbere. Umuvugizi w’ingabo za RDC yavuze ko atemeza cyangwa ngo ahakane ayo makuru.
Lubumbashi iri ku ntera ya kilometero 1,500 uvuye i Goma, umujyi uri ku mupaka wa RDC na Rwanda, aho M23 yafashe mu kwezi gushize.
Bikekwa ko Afurika y’Epfo ifite abasirikare bagera ku 3,000 muri RDC, barimo abari mu butumwa bw’amahoro bwa LONI ndetse n’ingabo z’akarere ka Afurika y’Amajyepfo zifasha ingabo za RDC kurwanya M23.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: