MU MAFOTO: Reba ibihe by’ingenzi byaranze RDF mu myaka 26 ishize

Ni ibyishimo bidasanzwe ku banyarwanda ku bw’iterambere igihugu kigezeho mu myaka 26 ishize ryaturutse ku butwari bw’Ingabo zari iza RPA, zemeye guhara byose maze mu 1990 zikiyemeza guca akarengane kari kamaze igihe karahejeje abanyarwanda bamwe ishyanga.

Mu myaka myinshi, impunzi zari zarahunze ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwahereye mu 1959, zashatse gutahuka mu gihugu cyazo kugira ngo zisubirane uburenganzira bwazo nk’abaturage.

Uwo muhate wakunze gucibwa intege na Guverinoma ebyiri zakurikiranye, uhereye kuri Repubulika ya Mbere ya Grégoire Kayibanda (1962-1973) n’iya Kabiri ya Juvenal Habyarimana (1973-1994).

Mu gusubiza ubusabe bw’izo mpunzi zasabaga kwemererwa gutaha mu gihugu cyazo, Guverinoma ya Habyarimana yashimangiye ko u Rwanda rwuzuye, ko rutabona aho kuzituza. Ku bw’iyo mpamvu, zagiriwe inama yo gushaka ubwenegihugu mu bihugu byari byarazihaye ubuhunzi. Guverinoma yemeye kuziha ubufasha muri icyo gikorwa.

Izi mpunzi ntizabyemeye, maze zishaka igisubizo zishinga FPR Inkotanyi mu 1987, kugira ngo ziyifashishe kugera ku mugambi wazo, byaba na ngombwa zikifashisha ingufu za gisirikare. Umutwe wa gisirikare wari ushamikiye kuri FPR, ariwo wa RPA, niwo wafashe iya mbere ku ya Mbere Ukwakira maze uharanira ko buri munyarwanda wese agira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we ku gihugu.

Mu minsi ya mbere urugamba ntirwari rworoshye na gato, kuko RPA yatakaje benshi mu bari abasirikare bakuru bazi n’amayeri y’imirwanire, ariko ntiyacika intege. Maj Paul Kagame wari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu masomo, yahise agaruka igitaraganya yiyunga n’abari basigaye batangira urugamba bundi bushya.

Tariki ya 04 Nyakanga nibwo RPA yabohoye u Rwanda, buri muturage wese agira ukwishyira ukizana ku gihugu cye, hanyuma ikora n’igikorwa ntagereranywa cyo guha ikaze abari ingabo za FAR bumvaga biteguye gutanga umusanzu ku iterambere ry’u Rwanda, igisirikare gihinduka RDF gutyo.

Imyaka yakurikiyeho yari iy’urugamba rw’iterambere rwatangiranye no gusana igihugu mu mfuruka zose, kunga abanyarwanda no kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza. RDF yaherekeje abanyarwanda muri urwo rugendo ndetse irugiramo uruhare ntagereranwa.

Yifashishije abenjeniyeri bayo, RDF yubatse, inasana imihanda migari n’ibiraro. Kuri ubu imaze gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ibikorwaremezo mu Rwanda hibandwa ku mihanda yo mu mijyi no mu byaro ndetse n’ibiraro byinshi mu gihugu. Imihanda yubatswe n’iyasanwe ireshya n’ibilometero 401.22.

Imibare yo kugera muri Kamena 2020 igaragaza ko RDF yubatse, inasana inzu 262 z’abatishoboye n’abarokotse Jenoside, imidugudu 14 y’icyitegererezo yatujwemo imiryango 832, imihanda ireshya n’ibilometero 401.22, ibiraro 20 n’indi mishanga irimo ibigo nderabuzima, amashuri n’ibindi.

Yagize uruhare kandi mu gufasha abanyarwanda kubona serivisi z’ubuzima aho ibitaro byayo bya Kanombe byakira abarwayi 155 250, muri bo 408 bahabwa serivisi zo kubagwa.

Yiyubatsemo ubushobozi n’ubunyamwuga maze ishingiye ku mateka yayo ashaririye, yiyemeza gutanga umusanzu ku bindi bihugu bidafite amahoro binyuze mu butumwa bwa Loni bugamije kugarura amahoro.

Ingabo za mbere zagiye muri ibi bikorwa zagiye i Darfur mu 2004 no muri Repubulika ya Centrafrique mu 2014.

Mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa bya Loni byo kugarura amahoro, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu. RDF ifite batayo eshanu z’ingabo zirwanira ku butaka, batayo ishinzwe imodoka z’intambara, batayo irwanisha imodoka z’intambara, ishami ry’iby’indege, abaganga, abakozi n’indorerezi za gisirikare. Hari ingabo za RDF 5342 ziri muri AMISOM, MINUSCA, UNAMID, UNISFA na UNMISS.
Imbere mu gihugu, RDF yubatse umubano n’abaturage aho bibona mu basirikare kurusha uko kera babafataga nk’abantu batinyitse, bigatuma ibikorwa byo gucunga umutekano w’igihugu byoroha.

Mu mafoto, turagaruka ku bikorwa by’indashyikirwa n’ibihe by’ingenzi byaranze RDF mu myaka 26 ishize ibohoye u Rwanda.

 

Hafi ya bose mu basirikare ba RPA babohoye u Rwanda, bari bakiri urubyiruko ubwo bajyaga ku rugamba. Bemeye guhara amashuri n’ubuzima buzira imihangayiko, maze bafata urugendo rwari rugoye ariko rwaganishije aheza u Rwanda

 

RPA yahereye ku busa, nta bikoresho, ntaho gukorera, ariko birangira igeze ku ntsinzi kubera kurwanira ukuri

 

Aho babaga bari hose barangwaga na morali. Aha ni hamwe mu ho ingabo za RPA zari muri morale mu masaha y’ijoro zimurikiwe n’itara rya peteroli

 

Morali ni kimwe mu byabongereraga imbaraga ntibite ku nzitizi ziri mu rugamba cyangwa ku kuba bagenzi babo batakaje ubuzima

 

 

Major Paul Kagame byabaye ngombwa ko acikiriza amasomo ye, maze ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ayobora urugamba rwo kubohora igihugu kandi ingabo ze zirarutsinda

 

Bamwe mu basirikare ba RPA bari abarinzi ba Major Paul Kagame barimo Mugisha Pepekale, Happy Ruvusha, James Kabarebe, Alex Kagame, Charles Kayonga na John Gasana wicaye

 

Nyuma yo kubohora igihugu hatangiye urugendo rwo kucyubaka, ubu ibintu byarahindutse, ahazwi nko kwa Lando ni uku hasaga ariko ubu huzuye imiturirwa

 

Rtd Col Ludovic Dodo Twahirwa wambaye ingofero itukura ni umwe mu bari bazi gushushanya uko urugamba rugomba kugenda

 

Amanwa n’ijoro babaga bari kwiga amayeri bakoresha kugira ngo babashe gutsinda urugamba, barokore abatutsi bicwaga umusubirizo

 

Bemeye guhara ubusore bwabo, biyemeza kujya gutabarira igihugu

 

Ingabo za RPA ubwo zageraga kuri CND ku Kimihurura ku Nteko Ishinga Amategeko maze zikarokora abatutsi hamwe n’abanyapolitiki ba FPR bari bahari

 

Lt. Gerald Mbanda (usigaye ari Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB) ari kumwe na bagenzi be bakoraga kuri Radio Muhabura yari ishamikiye kuri RPA

 

Maj Paul Kagame ari kumwe n’abandi banyamuryango ba FPR barimo n’abanyapolitiki nka Tito Rutaremara (iburyo)

 

Maj Paul Kagame ubwo yarahiriraga inshingano zo kuba Minisitiri w’Ingabo nyuma yo kubohora igihugu

 

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, Ingabo za RPA zakomeje ibikorwa byazo by’ubumuntu, zigashakisha ahari abarokotse bakavanwa aho bari bihishe, bakitabwaho

 

Ingabo za RPA ntizigeze ziheza impunzi zagiye zizigana

 

Kuva ku munsi wa Mbere, RPA yari ifite itsinda rifasha abandi basirikare gususuruka

 

Iyi ntama yari ifite batayo ibarizwamo, iyigumamo kugeza yishwe

 

Ingabo za RPA ubwo zari zimaze gufata Ikibuga cy’Indege cya Kigali

 

Gen Maj Paul Kagame ubwo yari ku Rusumo mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu

 

RPA yarwanaga urugamba inarokora Abatutsi bahigwaga, abageze mu maboko yayo bakiruhutsa

 

RPA yakajije urugamba kugeza Kigali ifashwe maze itangaza intsinzi

 

Bamwe mu basirikare ba RPA bakoraga kuri Radio Muhabura ubwo bari bicaye hanze bafata akaruhuko

 

Bamwe mu basirikare ba RPA barwanye urugamba rwo kubohora igihugu

 

Imigano yo mu Birunga yafashije ingabo za RPA kwigaranzura bikomeye ingabo za FAR

 

Bari bafite za mudasobwa nke bifashishaga mu kwandika cyangwa se mu gutanga amakuru nubwo zari nke

 

Rtd captain Daphrosa Intaramirwa ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, rwaranzwe n’ubutwari n’impuhwe za kibyeyi. Aha yari ateruye umwana wari umaze kurokorwa

 

Barokoye ubuzima bwa benshi…

 

 

Major Rwabinumi David (ugaragara ku kibumbano kiri hejuru y’Inteko afite imbunda) niwe warashishaga iyi mbunda yo mu bwoko bwa Machine Gun 12,7mm, imwe mu nini Ingabo za APR zari zifite. Mugenzi we bari kumwe (upfukamye nkuko ikibumbano kibigaragaza) we yaje kugwa ku rugamba

 

Iyi foto yo ku wa 4 Nyakanga 1994 aho Umugaba Mukuru w’Ingabo za APR, Maj Paul Kagame (uwo ibara ry’ubururu ryerekeyeho), ari kumwe n’abandi basirikare bari bageze mu Mujyi wa Kigali rwagati nayo iri muri iyi ngoro

 

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, byari bigoye kubona n’aho abaganga bavurira inkomere ku buryo bikingaga mu gihuru

 

Gen James Kabarebe ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, bagakomeza n’urw’iterambere ryarwo kugeza ubu

 

Ingabo za RPA ntizari zifite ibikoresho bizibashisha guhangana n’umwanzi ariko zari zifite ibitekerezo bizibashisha kugera kure

 

Ingabo z’u Rwanda ubwo zari zivuye muri RDC mu bikorwa bya gisirikare byiswe Umoja Wetu

 

Mu ntwaro zoherejwe ku mupaka w’u Rwanda na RDC mu 2013 harimo n’ibifaru

 

Mu 2013 ubwo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zohereje ku mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa imbunda n’ibikoresho biremereye by’intambara, nyuma y’igihe ingabo za Congo zitera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, bimwe bigahitana ubuzima bw’abant

 

Ubwo Gen James Kabarebe yari mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru ahari indaki ya Maj Paul Kagame mu rugamba rwo kubohora igihugu

 

Urugamba rwo kubohora igihugu rwasize bamwe mu bari barurimo bamugaye, ariko bishimira uruhare bagize mu gutuma u Rwanda ari igihugu giteye imbere ubu

 

Kugera muri Gicurasi 2019, imihanda yubatswe n’iyasanwe n’ingabo za RDF yareshaga n’ibilometero 283 233

 

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe ni bimwe mu byo Ingabo z’u Rwanda zitangiramo umusanzu ukomeye mu buvuzi ku banyarwanda n’abanyamahanga. Biherutse gushyirwamo Ikigo kivura Cancer

 

Uyu mudugudu ni Umudugudu wa Karama wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda aho utujwemo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu Murenge wa Kigali ku musozi wa Mont Kigali

 

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, RDF yagize uruhare mu bindi bikorwa by’iterambere binyuze mu bigo biyishamikiyeho nka Horizon Construction

 

Binyuze mu bikorwa byiswe “Army Week”, Ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu kuvura abaturage ku buntu

 

Umusirikare wa RDF ari gusuzuma umugore wari urwaye mu bikorwa bya Army Week

 

RDF yakomeje kandi urugamba rw’iterambere binyuze mu bikorwaremezo. Urugero mu 2019/20 yagize uruhare mu kubaka imidugudu y’ikitegererezo 14 ifite agaciro ka 8,082,892,249 Frw

 

Kugera muri Gicurasi 2019, RDF yari imaze kubaka no gusana inzu 87 640 zagenewe abarokotse Jenoside n’abatishoboye, imidugudu y’icyitegererezo 34, ubwiherero 36 434, amashuri 1 380 n’ibiraro 427

 

Ingabo zifatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu birimo nk’umuganda rusange wa buri kwezi

 

Mu gihe u Rwanda rwibasirwaga n’indwara ya kongwa, ingabo zafashe iya mbere mu kuyirwanya

 

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yahaye amagare 589 abakuru b’imidugudu igize imirenge 18 ikikije ishyamba rya Nyungwe

 

Ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu bikorwa bihoraho byo gutanga amaraso yo gufasha abarwayi

 

Perezida Donald Trump ashimira Olivier Mutabazi wasoje amasomo ye muri U.S. Air Force Academy mu 2019

 

Abasirikare b’u Rwanda babona amahirwe yo kujya mu mahanga gukarishya ubumenyi. John Mugabe aherutse gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare ryitwa West Point muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 

Mu 2017, Agnes Mutoni yabaye Umunyarwakazi wa mbere wasoje amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ritoza abasirikare barwanira mu kirere (US Air Force Academy)

 

Abasirikare b’u Rwanda ubwo bari basoje amahugurwa yiswe Accord mu 2019 yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye akabera mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama

 

Ishuri Rikuru rya Nyakinama ni rimwe mu mashuri atangirwamo amasomo ku basirikare

 

Mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama hakunda kubera amasomo yitabirwa n’ibihugu bitandukanye agamije gukarishya ubumenyi bw’ingabo ku ngingo zitandukanye

 

Abakobwa ntibasigaye inyuma mu bikorwa byo kubungabunga umutekano w’igihugu ndetse bagaragaza ubuhanga buhambaye mu nshingano bahabwa buri gihe

 

Ingabo z’u Rwanda zigaragaza imbaraga z’umubiri zizibashisha kuzuza inshingano zazo neza zo gusigasira umutekano w’igihugu

 

Ingabo z’u Rwanda zifite ibikoresho bigezweho bizibashisha gucunga umutekano w’igihugu mu mfuruka zose

 

Ubu ni ubwato bugezweho bukoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda mu gucunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu

 

Umusikare w’u Rwanda ahagaze ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu acungiye umutekano ubwato bwari buri kwambuka

 

Perezida Kagame ubwo yakurikiraga imyitozo ya gisirikare, aha yari ari gusobanurirwa imikorere y’ibikoresho bya gisirikare byari biri kumurikwa

 

Ingabo z’u Rwanda zimaze kugira ubushobozi buhambaye utagereranya n’ubwo Ingabo za RPA zari zifite ubwo zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu

 

 

Batozwa kuzirikana ibyo babwiwe, ari yo mpamvu mu masomo buri wese aba afite aho yandika amabwiriza yahawe

 

Aha hari mu myitozo ya gisirikare yabereye i Gabiro, aho abasirikare barwanira mu kirere berekanye ubuhanga bwabo

 

Ingabo z’u Rwanda zifite ibikoresho bihambaye bizibashisha gukora akazi kazo neza

 

Batozwa kandi amayeri y’imirwanire mu gihe batari gukoresha ibikoresho bya gisirikare

 

Batozwa kudahusha intego yabo igihe cyose bari mu kazi

 

Kugira ngo umuntu yinjire mu gisirikare cy’u Rwanda, bisaba ko akora imyitozo y’ingeri zinyuranye n’iyo mu mazi

 

 

Aha hari mu myitozo ya gisirikare yari yahuje u Rwanda n’ibindi bihugu aho bigaga gukoresha ibikoresho bitandukanye

 

 

Abasirikare b’u Rwanda kandi bazwi ho imikoranire myiza na bagenzi babo bo mu bindi bihugu

 

Imyitozo ni kimwe mu bishyirwa imbere mu gisirikare cy’u Rwanda

 

Kwihugura ni ingenzi…buri gihe abasirikare b’u Rwanda bakora imyitozo ibafasha kugira ngo umubiri wabo ukomeze kugira imbaraga

 

Ingabo z’u Rwanda ntizihwema gukora amahugurwa agamije kuzongerera ubumenyi, binyuze mu mikoranire RDF ifitanye n’ibindi bihugu birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 

 

Kuri RPF, umunsi woroshye ni uw’ejo hashize, urugendo ruri imbere nirwo rugoye ni yo mpamvu nta munsi wo kwirara

 

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi bigira uruhare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro

 

Aho Ingabo z’u Rwanda zijya kubungabunga amahoro, zibana neza n’abo zisanze ku buryo bazibonamo bikazorohereza akazi

 

Akanyamuneza abari kose iyo abasirikare b’u Rwanda bagarutse mu gihugu basoje ubutumwa bw’amahoro

 

Benshi mu bari mu ngabo z’u Rwanda muri iki gihugu ni urubyiruko rw’intoranywa

 

Ubwo Papa Francis yasuraga Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda nizo zamucungiye umutekano

 

Uwari Perezida wa Centrafrique, Catherine Samba Panza ari kumwe na Papa Francis, bacungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda

 

Muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda zahakoze ibikorwa by’ubutwari ubwo zagiraga uruhare mu kugarura amahoro mu gihugu

 

Lieutenant Ariane Mwiza, ni umwe mu bategarugori bari mu ngabo z’u Rwanda mu mutwe urwanira mu kirere, aho ari umupilote

 

Ubutumwa bwa Loni bwatumye Ingabo z’u Rwanda zikurirwa ingofero

 

Ubwo abasirikare b’u Rwanda bapakururaga ibikoresho mu ndege aho bari mu butumwa bwo kugarura amahoro i Darfur

 

Umwe mu basirikare b’u Rwanda ubwo yari ari kuvuza Vuvuzela kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ashyigikiye ikipe ye

 

 

Ingabo z’u Rwanda kandi zifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa birimo nka Car Free Day

 

Morali ihora ku isonga muri RDF

 

Biba ari ibyishimo bisendereye umutima ku barangije amasomo iyo bamaze kuzamurwa mu ntera

 

Usibye kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu, benshi ni n’ababyeyi kandi inshingano zabo ntizibibagiza iza kibyeyi

 

Imwe mu makipe y’Ingabo z’Igihugu ubwo yashyikirizwaga igikombe mu irushanwa ryahuje amakipe ya gisirikare

 

Ingabo z’Igihugu zishimirwa ubumuntu zigira kugeza n’aho zita ku bagiriye nabi igihugu. Uyu ni Maj Mudathiru ubwo yari ari gufashwa n’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo abone uko atambuka agana mu rukiko kuburana ku byaha akekwa birimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu

 

Military Police, ni yo ishinzwe kubika neza no kurinda ibirango by’igihugu

 

Umwe mu basirikare bari mu mutwe wa gisirikare ushinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police) aha yari kuri moto mu karasisi kabereye muri Stade Amahoro umwaka ushize mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye

 

 

 

 

Ifoto igaragaza abasirikare b’u Rwanda ubwo bari mu karasisi ka gisirikare ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 25 rwibohoye

 

Ingabo z’u Rwanda zishimirwa cyane ubuhanga zigaragaza mu gihe cy’akarasisi aho ziba zigenda zitabusanya

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ari kumwe n’ Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira; Umugenzuzi Mukuru wa RDF, Lt Gen Jacques Musemakweli n’Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Gen Maj Innocent Kabandana

 

Perezida Kagame yabaye ku isonga ry’urugamba rwo kubohora igihugu n’urw’inzira y’iterambere y’u Rwanda kuva RPA yashingwa kugeza ubu

 

@igicumbinews.co.rw